Umuhanzi Christopher waraye aririmbiye ahitwa Zio Beach mu gihugu cy’ Burundi yasize batishimye.
Amakuru dukura muri iki gihugu avuga ko kuri Zio Beach ahabereye iki gitaramo habuze abantu n’abahageze bagataha batishimiye imitegurire y’igitaramo.
Abateguye iki gitaramo nabo ngo batashye batishimye bavuga ko batabonye umubare w’abo bari biteguye kwakira kubera izina uyu muhanzi afite.
Abacyitabiriye nabo, batahanye umujinya w’uko Christopher yagiye ku rubyiniro atinze benshi bagataha batamubonye nk’uko byatangajwe na HitNews.Christopher yashyizwe ku rubyiniro bwije cyane , abakunzi be barambiwe bamwe barataha.
Mu kiganiro Christopher na keza TV ikorera muri iki gihugu mbere y’umunsi umwe ko atarama yavuze ko nta mufana ukwiriye kujya mu gitaramo kubera impihwe afitiye umuhanzi , yemeza ko n’ubwo yaba umuntu umwe yamuririmbira.
Bwari ubugira kabiri uyu muhanzi yari agiye gutaramira muri iki gihugu.Uretse Christopher Muneza, Chris Eazy nawe yageze mu Burundi aho afite igitaramo uyu munsi tariki 31 Ukuboza.
Christopher Muneza mu gitaramo yakoreye ahitwa Zion Beach mu Burundi benshi batashye batamubonye kubera kuririmba ijoro. Amakuru avuga ko n'abateguye igitaramo batashye batishimiye kubura abantu. pic.twitter.com/a088IwlkMU
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) December 31, 2023