Harmonize yasangiye umwaka mushya n’abatishoboye

30/12/2023 20:17

Umuhanzi Harmonize ukorera umuziki muri Tanzania , yahaye umwaka mushya abagore bari kumuhanda bigaragara ko arimo kubafasha.

Mu mashusho yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze, Harmonize yari yashagawe n’abagore bateruye abana bari gucuruza ubucanshuro kumuhanda abaha amafaranga anababwira ko bamwe bamwe muri bo baravugana kuri Telefone.

Umwe yamugaragarije ko abana be batajya biga asa n’urimo gutakamba cyane , anamubwira ko umugabo we yamutorotse akigendera.

Kugira ngo aze gukemura ikibazo cye , Harmonize yamubwiye ko aramuha numero ye ya Telefone, akaza kumuvugisha gusa umubyeyi we amubwira ko nta telefone afite undi amubwira ko aramwandikira ahantu akazamuha ubufasha bwisumbuyeho.

Nyuma yo kubaha ubunani bw’amafaranga , aba bagore basabiye icyamamare umugisha ku Mana, nawe abasubiza ko abishimiye cyane.

Kuri ubu Harmonize ni nyina akaba na Se w’umukobwa we Zuu Konde kuko ariwe uri kumurera wenyine nyuma y’aho uwo bamubyaranye atwitiye undi mugabo.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yahaye gasopo umusore washakaga kureshya Zuchu

Next Story

Umuhanzi Christopher Muneza yahuriye n’uruva gusenya i Burundi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop