Umuryango w’umuhanzi aka n’umuganga Tom Close na Tricia wifurije Miss Mutesi Jolly umwaka mushya umugenera n’impano.
Ni impano irimo ururabo n’u rwandiko rwuzuye amarangamutima yifuriza Miss Jolly umwaka mushya muhire wa 2024 no kuzagira ihorwe.
Uru rwandiko rugaragaza ko rwavuye kwa Tom Close na Tricia.
Bagize bati:” Umwaka mushya muhire mushiki wacu. Imana ikwiyereke mu migisha myinshi y’ibyishimo n’urukundo.Turagukunda ; Tricia na Tom Close”. Barenzaho agashushanyo k’umutima.
Ni u rwandiko rugaragaza ko rwavuye kwa Tom Close na Tricia ( T&T Family) to Mutesi Jolly.
Nyuma yo kwakira uru rwandiko Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yagaragaje ko anejejwe n’iyo mpano maze agira ati:” Murakoze muryango mwiza Tricia – Tclose”.