Umugore yatewe akanyamuneza n’uko we n’ihene ye bagiye kwibaruka

19/05/2024 11:16

Ubusanzwe ibyishimo by’umworozi ni ukubona amatungo ye agiye kubyara umabare w’izo yoroye ukiyongera.Umugore wakomeje gutangaza benshi yashyize hanze amashusho , afite akanyamuneza kuko we n’itungo rye batwite.

Ihene y’uyu mubyeyi yari ihatse amezi makuru ku buryo mu mashusho igaragara nk’igiye kubyara.Mu mashusho abyina ari gukora kunda y’ihene ye akagaruka agakora kuye n’akanyamuneza ku maso ye yari yahisha akoresheje ubuhanga bw’uwahanze rubuga rwa Tiktok [Snapchat], by’umwihariko ku bantu baba badashaka ko amasura yabo ajya hanze.

Yavugaga ko ikintu kimuteye ishema n’akanyamuneza ari uko ihene ye ihatse nawe akaba atwite bityo bakaba bazatanga umusaruro .Ati:”Ibyishimo by’igihe umaze kwemeza neza ko wowe n’ihene yawe mutwite mu gihe gutanga umusaruro”.

Kuri Konti yitwa Mummy Trevor niho yanyujije aya mashusho yatangaje abantu batari bake gusa ntabwo abatamuzi babashije kumenya kuko atigeze yerekana mu maso he.

Advertising

Previous Story

H.E Paul Kagame yasobanuriye Abofisiye ba UK amateka y’u Rwanda

Next Story

Habuze gato ngo Christian Malanga ahirike Perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi

Latest from HANZE

Go toTop