H.E Paul Kagame yasobanuriye Abofisiye ba UK amateka y’u Rwanda

19/05/2024 09:56

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yaganiriye n’itsinda ryaturutse ku Ishuri Rikuru rya Cyami ryigisha ibya Gisirikare mu Bwami bw’Ubwongereza riyobowe n’Umuyobozi w’Iryo shuri Lt Gen (Rtd) Sir George Norton.

Ibyo biganiro byagarutse ku mateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’Ubuyobozi bwa Gisirikare bwayihagaritse.Hanagarutswe kandi ku rugendo rw’imyaka 30 rw’Iterambere ry’u Rwanda, amasomo yizwe ndetse n’Ukwiyemeza kw’Abanyarwanda mu guharanira kugera ku Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza.

Iri tsinda rigizwe n’Abofisiye 22 bari mu rugendo shuri rugamije kwigira ku mateka y’u Rwanda rwatangiye ku wa 14 , rukaba rurangira kuri iki cyumweru ku wa 19 Gicurasi.Abagize iri shuri basuye ndetse banaganira n’inzego zitandukanye uhereye ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ,RDF, Gen. Mubarakh Muganga.

Ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda basobanuriwe urugendo rw’Iterambere no kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda hanagarukwa ku miterere y’umutekano w’Akarere u Rwanda ruherereyemo.Iryo tsinda ryasubiye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali abarigize bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga Miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.

Basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basobanurirwa byinshi ku butwari n’umurava w’abasore n’inkumi bahaze ubuzima bwabo ngo babohore u Rwanda rwari mu kangaratete.Basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ruherereye i Nyakinama n’Ikigo giharanaira Amahoro mu Karere ka Musanze , Ikigo cyitiriwe Dallaire cyita ku bana n’umutekano ndetse n’Ikigo Rwanda Co-operation gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga.

Bakirwa na Perezida Paul Kagame ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi bari bari kumwe na Ambassador w’Ubwongereza mu Rwanda Omar Daair.

Isoko: Imvaho Nshya

Advertising

Previous Story

Vava yavuze ko atazigera asura umukunzi we muri Geto

Next Story

Umugore yatewe akanyamuneza n’uko we n’ihene ye bagiye kwibaruka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop