Habuze gato ngo Christian Malanga ahirike Perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi

19/05/2024 12:11

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024  , nibwo hashyizwe hanze amashusho agaragaza ukurasa gukomeye ndetse no gupfa kw’abamwe mu Mujyi wa Kinshasa.Amakuru avuga ko amasasu yavugiye hafi y’urugo rwa Vital Kamerhe ndetse ngo abamucungira umutekano, abantu batatu n’aba-Polisi babiri bishwe.

Nk’uko byanyujijwe ku rukuta rwa Facebook rw’uwitwa Christian Malanga ukunda kwiyita President Malanga, mu buryo bwa ‘Live’ , amashusho yerekana abagabo bafite intwaro bari imbere mu biro bya Perezida wa DRC , Felix Tshisekedi.Aba bagabo bari bambaye imyambaro ya Gisirikare bari bitwaje ibendera rya Zaire [Uko cyahoze cyitwa mbere], bavuga mu ndimi zitandukanye zirimo ; Icyongereza, Lingala n’Igifaransa’.

Aba bavugaga ko baturutse hanze [Diaspora] kandi ko ngo bazanye n’abana babo, muri iyo nyubako ya Perezida, bifatafa amashusho abagaragaza barikuzamura amabendera ya Zaire [DR Congo ya kera],bamena amadirishya , bamena n’ibirahuri by’imdoka.

Bavugaga ko bashaka gukura ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi nyuma baza kwataka Vital Kamerhe.Bamwe muri aba , bari bambaye inkweto zo mu bwoko bwa Kamambiri, abandi bambaye bikwije.

Umwe mu bayobozi bakomeye muri DRC yabwiye ikinyamakuru Actualite dukesha iyi nkuru ko bamwe mu bagabye iki gitero bafashwe bagafungwa ndetse ko hari gutegurwa inama yihuse kugira ngo hasohorwe itangazo rirebana n’ibyabaye mu masaha make.Christian Malanga usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akarwanya ubuyobozi bwa Felix Tshisekedi niwe uri gushyirwa mu majwi yo gushaka gufata ubutegetsi akoze ‘Kudeta’ dore ko yakunze kuvuga ko ari mu ishyaka ryitwa ‘New Zaire’ [Zaire Nshya] n’irindi shyaka yise ‘United Congolese Party (UCP).

Christian Malanga yakunze kwiyita Commander ndetse agashyira hanze amashusho n’amafoto ari mu ndege za Gisirikare ari kurasa [Mu myitozo].Yashyize hanze kandi amafoto ari mu nama zitandukanye muri Afurika avuga ko yahoze ari umusirikare wa Congo ushaka kwiyamamariza kuba Perezida.

Christian Malanga ni umugabo w’abana 8 akaba afite imyaka 41 y’amavuko.Yakuriye mu gace ka Ngaba mu Murwa mukuru Kinshasa.Mu bihe bitandukanye yagaragaye muri Afurika y’Epfo na Swaziland mbere yo kujya muri Amerika.

Perezida Malanga n’abakozi be muri Malanga Congo
Malanga mu mwambaro wa Gisirikare dore ko akunda kwiyita Commander
Christian Malanga munama ya Capitol Hill
Malanga na Kanda Bongo
Chistian Malanga n’umugore we. Photos; Malanga’s Wikipedia

Advertising

Previous Story

Umugore yatewe akanyamuneza n’uko we n’ihene ye bagiye kwibaruka

Next Story

Cristiano Ronaldo yavuze ko Arsenal idashobora gutwara igikombe abajijwe ku byo kuba yayikinira araseka cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop