Advertising

Ndabashyira igorora ! Tom Close agiye kumvisha abafana be uburyo mu ndirimbo nshya

13/01/2023 09:04

Tom agiye gusohora indirimbo ! Umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika Nyarwanda Tom Close agiye gusohora indirimbo.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter , Umuhanzi w’icyamamare muri muzika NyaRwanda Tom Close, yavuze ko abakunzi b’umuziki we agiye kongera kubumvisha uburyohe bwawo.Mu magambo agaragaza ko yari asa n’ukumbuwe n’abatari bake ,Tom agiye gusohora indirimbo, gusa yabivuze azimiza.Mu magambo ye yagize ati:”Vuba aha, abakumbuye indirimbo zange ndaza kubashyira igorora.Nizereko muri tayali”.

Uyu muhanzi yavuze aya magambo nyuma y’igihe kitari gito adashyira hanze indirimbo na cyane ari umwe mu bahanzi batajya bibagirana mu matwi y’AbanyaRwanda n’Abanyamahanga bakunda ibihangano bye.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo zigakundwa kuva mu myaka ya mbere, kugeza ubu

yakumbuje abafana be ijwi rye, avuga ko agiye kongera gushyira hanze indirimbo

nk’uko yabyanditse kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

Abasaga ibihumbi  20 nibo bageze kuri iyi post ya Tom Close, mu gihe 26 bayisangije

ababakurikira naho abantu barenga 619 nibo bakunze iyi post, mu gihe

kingana n’amasaha 12 yari imaze kuri konti ye ya twitter ubwo twayibonaga natwe tukayikandaho tukuzuza umubare wa 620 w’abayikunze.

ESE TOM CLOSE AFATWA UTE MURI MUZIKA NYARWANDA.

Umuhanzi Tom Close, ni umwe mubahanzi bafatwa nk’ibyamamare na cyane yatangiye

gukora umuziki kuva kera mu myaka ya 2009 yari umwe muhanzi bazwi mu ndirimbo nke ,

binyuze mu ijwi rye ndetse n’uburyo yatondekanyaga amagambo yavagamo ubutumwa

bw’umwihariko yagezaga kubamukurikiraga umunsi ku munsi.

Tom Close, yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo , Ntibanyurwa, Kura ipatalo ukore ndetse n’izindi

zitandukanye zafashaga abasore n’inkumi gutereta.Tom Close, yitabiriye irushanwa rya

Primus Guma Guma Super Star ndetse ni umwe mu bahanzi batwaye iri rushanwa ahabwa ibihembo birimo no gukorana indirimbo n’icyamamare muri muzika y’isi, Seam Kingston wo muri Amerika.

Iyi ndirimbo bise ‘GoodTime’ n’ubwo itamenyekanye ku rwego rwiza ariko ni urugendo rwari rutoroshye ku muhanzi nka Tom Close wari uri gukora cyane muri icyo gihe kimwe nabandi.

Previous Story

Umugore wambaye agapfukamunwa yataye umwana ku bitaro arigendera

Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yise Gratful
Next Story

Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Grateful’ nyuma y’amagambo yavugaga ko akubitwa n’umugore-VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop