Lynn Ngugi wamamaye cyane ku rubuga rwa YouTube mu gukora ibiganiro bihindura ubuzima bwa benshi yatangaje bicye ku hahise he avumwa n’abatari bake.
Yavuze ko burya yanga papa we umubyara ndetse ko atigeze ajya no kumushyinguraho ndetse ko atigeze anajya mu bitaro ku musura.Yavuze ko papa we yari umu papa mwiza ariko yari umugabo mubi kuri nyina umubyara.
Yavuze ko papa we umubyara yazaga yasinze atashye akabakubita akabasohora hanze Kandi Hari ubukonje bikabije cyane.Nyina amaze kurambirwa umugabo we yahisemo kwahukana atandukana na se ndetse bo bajyana na nyina basiga papa wabo wenyine.
Bakimara kujya kwibana batangiye kubaho ubuzima bubi kuko papa we umubyara yarecyeye kubafasha cyane ko mama we ngo Atari afite ubushobozi bwo kubatunga.Ubwo we yari mu mashuri ye ndetse kwiga byari bigoye dore ko ngo yatangiye kujya gukora muri hotel kugira ngo abone uko yiga neza.
Nyuma nyina yaje kujya gusaba umugabo imbabazi arikumwe na bashiki be dore ko aribo bamubaye hafi mu minsi ye yanyuma. Gusa we ntiyigeze amusura cyangwa ngo ajye kumushyingura.Uyu mukobwa yasoje avuga ko ikintu cyonyine yibuka Ari ukuntu SE yabafata nabi cyane.
Source: News Hub Creator