Umugore wa Will Smith Jada Prinkett yatangaje ko we n’umugabo we bazakomeza gukundana ndetse bakubaka urukundo rwabo uko byagenda kose.Uyu mugore yatangaje ibi nyuma y’aho amakuru avugiye ko batandukanye mu 2016 mu ibanga gusa.
Mu kiganiro yagiranye na The Drew Barrymore Show , uyu mugore wa Will Smith yavuze ko ntabihuha bizigera bibatandukanye.
Umunyamakuru yagize ati:”Njye ndimo kwiyumvamo ko ibicucu byanyu bishobora kuba bayaramaze kubatandukanyiriza muri iki gitabo.Ahari bazagumana cyangwa bamaze gutandukana ? Bisa naho mutazagumana iteka”.
Uyu mugore akimara kumva aya magambo yahise asubiza ati:”Tuzagumana iteka ryose. Naragerageje. Twaragerageje “.
Mu kwezi kwatambutse, uyu mugore niwe washyize ukuri hanze avuga ko we n’umugabo we batandukanye mu 2016.
Uyu mugore n’umugabo we bashakanye muri 1997 bafitanye abana 2