Ubushakashatsi: Ibisambo byinshi byambara umwambaro wa Arsenal

03/14/25 17:1 PM
1 min read

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bo mu Gihugu cya Malawi bwagaragaje ko ibisambo byinshi bikunze kwambara cyane umwambaro w’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal.

Ubu bushakashatsi bwagarutsweho cyane nyuma y’aho Kipchumba Murkomen wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Kenya, ashyiriye hanze ubushakashatsi bwakorewe kubanya Malawi , bugaragaza ihuriro ry’abambara umwambaro wa Arsenal cyane n’abakora ubujura (Ibisambo).

Ubu bushakashatsi bugira buti:”Umwambaro w’abanyabyaha” ! Isesengura ry’imibanire y’abafana b’umupira w’amaguru n’ubujura mu Gihugu cya Malawi”.

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Malawi , bwagaragaje ko abantu benshi bafashwe kubera ubujura, bagiye bagaragara bambaye umwambaro w’amakipe ariko cyane cyane Arsenal.

Bugaragaza kandi uburyo imyambaro y’amakipe atandukanye ishoboro kwerekana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubujura muri rusange.

Mu buryo bw’ubushakashatsi bwuzuzanya bwifashishije imibare y’imibereho y’abantu, iby’ubugizi bwa nabi, n’imitekerereze y’abantu. Intego y’ubu bushakashatsi ni ugushaka kumenya uburyo ibikorwa , impamvu ndetse no kugenzura niba iki gikorwa ari icyihariye ku bafana ba Arsenal cyangwa niba ari ikimenyetso cy’imyitwarire muri rusange.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri Uganda, mu mwaka washize, Polisi yafunze abantu 8 basanzwe ari abafana ba Arsenal bakoze ibikorwa byo kwishimira intsinzi mu buryo butari bwiza mu gace ka Jinja nyuma y’aho ikipe yabo yari imaze gutsinda 3:2 Manchester United.

Uku kwishimira intsinzi ku bafana ba Arsenal , byafunze umuhanda amasaha agera kuri 2 ndetse birangira abandi bafana ba Arsenal 7 bihanangirijwe cyane abandi barafungwa.

Isoko: Afrogazette.co.zw

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop