Umugore wa Will Smith Jada Pinkett wamamaye muri Cinema yamennye ibanga amaranye imyaka 7 avuga ko batandukanye muri 2016 ndetse ko bakiri kwigana batari kumwe

11/10/2023 21:45

Jada Pinkett umugore wa Wlly Smith ruharwa muri Cinema ya Amerika, yahishuye ibanga bamaranye imyaka 7 avuga ko batandukanye kera bakabihisha.

 

 

Uyu mugore watangaje ibi yavuze ko mu by’ukuri we n’umugabo we Will Smith ibyo bakoze babyemeranyaho ndetse ko ntawe byigeze bibangamira kuba bamaze imyaka igera kuri 7 batabana.Uyu mugore wamamaye muri Filime yitwa ‘The Gils Trip’, ugutandukana kwe na Will Smith ngo ni uguhana umwanya.

 

 

Yagize ati:”Ntabwo twari twitegura  kuko turimo gushaka ikibazo kiri hagati kuko ntabwo twatandukanye.Turi gushaka uko twakongera gusubirana.Agaruka kubyo kuba bashobora guhana gatanya, Pinkett yasobanuye ko badateze guhana gatanya ati:”Njye ubwanjye nasezeranye ko ntagatanya izabaho hagati yanjye n’umugabo wanjye. Tuzakomeza kunyurana muri buri kimwe kuko nzamenya neza ko ntishe iryo sezerano”.

 

 

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa PEOPLE  Jada , yavuze ko we n’umugabo we, bamaze igihe bahurira mu bintu byinshi ku buryo ngo bagize umwanya wo kwita ku rukundo rwabo bityo bakaba bagiye kongera kureba uko bakongera kurwubaka rugakomera.

 

 

Nyuma yo gutandukana Will Smith yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri 2020, biturutse kuri Filime yakinnye muri filime yitwa ‘King Richard, ndetse akanakubita urushyi uwitwa Chris Rock amuhoye kurwenya yari amuteyeho.

 

Advertising

Previous Story

Ababihwihwisa bose bameze nk’amapusi ! Coach Gaell uyobora 1:55am irimo Bruce Melodie yashyize kurwango bivugwa ko afitiye The Ben

Next Story

Umukinnyi wa Cleveland Browns uherutse gushya umubiri wose yasubiye mu kibuga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop