Ababihwihwisa bose bameze nk’amapusi ! Coach Gaell uyobora 1:55am irimo Bruce Melodie yashyize kurwango bivugwa ko afitiye The Ben

by
11/10/2023 19:56

Coach Gael umaze iminsi ashyirwa mu majwi mu bagerageje kwica igitaramo cya The Ben mu Burundi ndetse bikaba bivugwa ko badacana uwaka kubera impamvu zitandukanye twagarutseho mu nkuru zacu ziheruka, yashyize umucyo kuri iki kibazo.

 

Coach Gael yumvikanishije ko nta kibazo afitanye na The Ben ndetse bakaba banavugana rwose. Ni amajwi ari guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu mugoroba.

 

Inyarwanda dukesha iyi nkuru yatangaje ko yamenye ko Coach Gael yatangaje ibi mu minsi ishize ubwo yari muri Space yari yatumiwemo.

 

Aragira ati “Kuri ibyo bintu ngo bya The Ben n’ibiki byose, kuki nanga The Ben, (…). Njyewe ndi umuntu wakoranye na The Ben hafi, twaganiriye hafi nk’abavandimwe, twakoranye n’ubu tukivugana. Wibaza y’uko mu by’ukuri we yanyanga nanjye nkamwanga, ntimube mubona ibintu bifite gihamya? Mwaba mubona ibintu bifite gihamya kandi bisa nabi pe!!

 

Njyewe na The Ben twavuganye nk’abavandimwe ariko niba nta bintu bifite gihamya mubona ni uko, ni amagambo, ni ibihuha, ni Showbiz z’abantu batangiza z’ibihuha nk’abo bose bameze nk’amapusi”.

 

Coach Gael ni nyiri Label 1:55 AM ibarizwamo abarimo Bruce Melodie , Element , Rosskana ,.. ndetse na Bruce akaba yaragiye ashinjwa kugirira ishyaei The Ben, ariko nawe akaba aherutse kubitera utwatsi.

Mu gihe hamaze kumenyekana ukuri kuri iki kibazo kuruhande rw’abagize 1:55Am , haribazwa igihe The Ben azatoborera akavuga dore ko yamaze gutangaza ko vuba arashyira hanze indirimbo imwe muri 2 afite.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vumilia yashyize hanze indirimbo yise ‘Kuri buri segonda’ – VIDEO

Next Story

Umugore wa Will Smith Jada Pinkett wamamaye muri Cinema yamennye ibanga amaranye imyaka 7 avuga ko batandukanye muri 2016 ndetse ko bakiri kwigana batari kumwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop