Umugore wa Sadio Mane ukinira ikipe ya Al Nassir, ari mu byishimo nyuma y’aho umugore we arangirije amashuri yisumbuye muri Senegal.
Sadio Mane wakoze ubukwe mu ntangiriro z’uyu mwaka n’umugore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Aisha Tamba, yagaragaye mu mashusho ari kwishimira umugore we nyuma yo kuyarangiza.
Aya mashusho yashyizwe hanze na Football 212, agaragaza umunezero Mane yari afite hamwe n’umugore we Aisha Tamba bishimira icyo gikorwa.
Aisha Tamba yashimiwe na se hamwe n’umuryango wose.
Ubukwe bw’aba bombi, bwabaye muri Mutarama 2023, bubera mu idini rya Islam ahitwa Keur Massar mu murwa Mukuru , Dakar mbere ho iminsi 6 ngo igikombe cya Afurika gitangire.
Sadio Mane yashakaga ko nyuma yo gushyingirwa bajya mu kwezi kwa buki ariko umuryango w’umugore we umusaba kubanza gukurikirana amasomo akayarangiza na cyane ko yendaga gukora ikizamini gisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Amakuru avuga ko umugore wa Sadio Mane yatsinze ku manota yo hejuru bigatuma bamushimira nk’uko ikinyamakuru Senegalnews kibitangaza.
Amasomo ya Aisha Tamba yishyuwe na Sadio Mane kuri iri shuri ryigwamo n’abakobwa gusa ‘All Girls Cabis School’ riherereye ahitwa Mbao muri Dakar.
Ubwo Sadio Mane yasabaga Aisha Tamba iwabo, Ise w’uyu mukobwa yahamije imyaka ye akuraho urujijo ry’abavugaga ku kinyuranyo cy’imyaka iri hagati.
Ise wa Aisha yagize ati:”Aisha yari afite imyaka 18 ubwo bahuraga bwa mbere. Umuryango wo kwa Sadio Mane ni abantu beza ndabazi kandi na Mane niko ameze.Nk’umubyeyi rero nashatse kumenya byinshi kuri Se, ku idini rye n’ibindi ariko nasanze ari umuntu mwiza”.
Yakomeje agira ati:” Njye na Sadio Mane twaganiriye imishinga myinshi , n’ubwo ari umwana ariko yanyigishije byinshi. Afite byinshi yigiye ku buzima niyo mpamvu ntatinze ku mwemerera ko yashakana n’umukobwa wanjye Aisha”.
Ubwo Aisha yabazwaga ku byo kuba ashakanye n’umusore ufite amafaranga, yavuze ko atazahindurwa n’ibyo atunze.
Ati:”Nta gitutu mfite kubera izina n’amafaranga atunze kuko ntabwo bizampindura.Ibyo ntabwo ari byo bindaje inshinga. Nzaguma ndi umugore mwiza , ushikamye ku mwizerere ye”.
Alisha Tamba yakomeje avuga ko umuryango we ukunda kubaho ubuzima bw’ibanga cyane ari nayo mpamvu atazemera ko ajya hanze.
Ati:”Ntabwo menyereye ko abantu bahora banyitaho kubera ko turi umuryango utishyira hanze. Ntabwo dukunda kwigaragaza cyane cyangwa ngo tuvuge ku buzima bwacu bwite. Ndi umuntu w’abantu kandi niko narezwe kandi nta kizahindura uko mbayeho kubera ubu bukwe”.
Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru.