Ndababaye ibyatubayeho sinzi ibyaribyo ! Umutoza wa Rutsiro FC yavuze ko bagiye gukurikirana abakinnyi

3 weeks ago
1 min read

Nyuma yo gutsindwa ibitego 5 ku busa na APR FC , umutoza wa Rutsiro Gatera Moussa aganira n’itangazamakuru , yahishuye ko ibyo abakinnyi be bakoze bidasanzwe kandi ko atari byo yabigishije ndetse ahamya ko hashobora kuba harimo icyabaye ariko yanze kwemeza.

Mu magambo ye yagize ati:”Sinzi ibintu byabaye , Umupira wari uhari ariko mbabwiye ibyo nabonye sinzi kuko nanjye ubwanjye mu bwenge byansize. Navuze , nababwiye ibyo tugomba gukora byose ariko nta na kimwe cyabaye mu kibuga navuga ko uyu munsi abasore banjye bantengushye”.

Ku cyaba cyateye gutsindwa, umutoza wa Rutsiro
Gatera Moussa avuga ko “Simbizi twari tumaze iminsi tumeze neza, twari tumaze iminsi Mood ari nziza ariko ni ikintu cyabaye umunsi umwe gusa umunsi wa match. Ibyo twaganiraga byose , ibyo twateguraga byose byari bizima ariko kugeza magingo aya nanjye sindamenya ibyo ari byo gusa , ngiye gukurikirana ndebe icyabaye”.

Benshi mu bafana ba Rutsiro bavuze ko gutsindwa ibitego 5 ari ikinamico ndetse ko habayemo gutegurwa.

Ku ruhande rw’umutoza yagize ati:”Si mbizi arko birashoboka kuko nimba Umukinnyi ashobora kuba afite umupira akawuha uwo duhanganye bakadutsinda igitego. Ukabona umuntu arimo aracenga mu rubuga rw’amahina , ibyo bintu ntabwo njya mbyigisha. Nabonye imikinire yacu uyu munsi ntabwo ari kuriya nsanzwe nigisha”.

Yakomeje agira ati:”Ibyo gukeka ntabwo byabura kandi sinabijyamo kuko gukeka ikintu utazi kandi utabonye nabyo ntabwo ari byiza gusa sinzi ibintu byabaye mu ikipe yanjye kuko birantunguye ntabwo narinziko twakina gutya”.

Umutoza yavuze ko abakinnyi ntacyo bamubwiye ku binyanye nuko bakinnye agaruka cyane ku buryo abakinnyi.

Ku rundi ruhande abafana ba APR FC bari kuririmba instinzi na cyane ko bakomeje urugendo ruberekeza ku gikombe.

 

Go toTop