
5H00′ Morale ni yose, ku bafana b’Amavubi by’umwihariko bagiye kwakira ikipe ya Nigeria ifite umujinya iterwa n’umwanya irihi mu itsinda C.

Guhera Saa 3:00′: Umunyamakuru wa UMUNSI.COM uri kuri Stade Amahoro, aravuga ko kugeza ubu kubera uburyo abafana babaye benshi, bari kwinjra bagendeye ku masibo cyangwa amatsinda ya bake bake kugira ngo umuvundo utaba mwinshi.


UMUNSI.COM tubahaye ikaze ku mukino ugiye guhuza ikipe y’Amavubi y’u Rwanda na Super Eagles ya Nigera. Ni umukino wo mu itsinda C wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
U Rwanda ni urwa Kabiri muri iri tsinsa C riyobowe na Benin rigaherukwa na Zimbabwe ya nyuma. Uyu mukino uratangira saa 18H00’ kuri Stade Amahoro.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 129 ku Isi ku rutonde rwa FIFA mu gihe Nigeria iri ku mwanya wa 44. Kuba iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kimaze kwegukana igikombe cya Afurika inshuro 3 , kiri kuri uwo mwanya bituma ari gake gihura n’Amavubi y’u Rwanda mu marushanwa atandukanye.
Luva muri 2004, ibihugu byombi bimaze guhura inshuro 7 gusa mu marushanwa atandukanye arimo na CHAN. U Rwanda kandi rwabonye itsinzi imwe mu mukino uheruka guhuramo na Nigeria akaba ari muri 2024.Nigeria yatsinze u Rwanda inshuro 2 , harimo umukino wa mbere wahuje ibi bihugu muri 2004 ibitego 2:0.
