Umukunzi wa Mukura VS ukomeye Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yavuye mu Bitaro aho yari amaze igihe arembeye.
Mu itangazo iyo kipe ya Mukura VS yasohoye, yagize ati:”MUKANEMEYE Madeleine (Mama Mukura), yorohewe , ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), yari arwariyemo byamaze kumusezerera”.
Bakomeje bagira bati:”Mukura VS&L irashimira umuntu wese wabaye hafi y’uyu mubyeyi muri ibi bihe yarari mu Bitaro , irashishikariza abakunzi b’imikino kuguma kuba hafi uyu mubyeyi yaba mu masengesho ndetse no kumusura”.
Inkuru yo kurwara kwa Mama Mukura , yamenyekanye ku wa 19 Werurwe 2025, aho yari amaze kwimurirwa mu Bitaro bya CHUB i Butare nyuma yo gukurwa mu Bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye.
Muri icyo gihe kandi ikipe ya Mukura VS&L nanone yari yasohoye itangazo rivuga ko arembye ndetse ko yimuwe mu Bitaro twagarutseho haraguru yari arwariyemo”, ndetse bagaragaza ko yari arwariye mu ndembe.
Kugeza ubu Mama Mukura afite imyaka 103 y’amavuko avuga ko ubusanzwe ikipe afana akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira Amavubi , ikipe y’Igihugu.
