Saturday, May 11
Shadow

Umugore ufite amabuno manini akomeza gusaba ko bamukorera intebe ye mu ndege kuko ngo ikibuno cye nta ntebe gikwirwamo

Umukobwa wikibero n’amataye meza akurura abagabo benshi witwa Gracie Bon w’imyaka 26 wo muri Panama akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga nyuma yo kuvuga ko bakwiye kumukorera intebe ye mu ndege bityo akabona uko yicara.

 

Ubusanzwe uyu mukobwa afite ikibuno kinini, bityo agaragaza ko ahura nimbogamizi ikomeye iyo agiye mu ndege kuko abura uko yicara kubera ko afite ikibuno kinini kitajya gikwirwa mu ntebe zisanzwe mu ndege.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abantu benshi bagera kuri million 4 n’ibihumbi 500, mu mashusho yashyize hanze yagaragaje ko ahura n’imbogamizi ikomeye iyo ateze indege agiye mu rugendo runaka bityo iyo afashe indege abura uko yicara.

 

Uyu mukobwa yavuze ko Atari amakosa ye kuba yaravutse afite ikibuno kinini cyane bityo ko abakora indege bakwiye gushaka uburyo bongera ingano yintebe bakora kugira  ngo nawe ajye abona uko yicara neza mu ndege.

 

Icyakora uyu mukobwa akimara gushyira hanze ayo mashusho avuga imbogamizi ahura nazo, bamwe mu bantu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram bakomeje kumwikoma bavuga ko n’ubundi ingano yikibuno afite Atari iye kuko ngo bishoboka ko ashobora kuba yaribagishije ikibuno kikaba kinini.

 

Abantu benshi bakomeje kumugira inama ko akwiye kujya yishyura amatike y’imyanya ibiri bityo kugira ngo ajye abona uburyo bwiza bwo kwicara.

 

 

 

 

 

Source: thetalk.ng