Urutonde rw’abagore 5 Usher Raymond IV yaterese mu myaka 5 ishize

14/02/2024 10:54

Amakuru amaze iminsi avuga ko Usher umuhanzi akaba n’umubyinnyi wamamaye muri muzika ya America n’Isi muri rusange, yashakanye n’umugore bari barabyaranye ndetse ari inshuti ye magara witwa Jennifer Goicoechea.Uyu mugore ni uwa Gatanu Usher agiranye nawe umubano mu myaka itanu gusa.

Usher Raymond IV ni umuhanzi , umwanditsi w’indirimbo n’umubyinnyi.Usher Raymond yamamaye mu njyana ya RnB mu myaka yatambutse kugeza na nubu agatege karacyarimo nk’uko ybayerekanye mu mikino ya Super Bowl iherutse kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igahuruza imbaga n’ibyamamare.Usher kandi yamamaye cyane mu myaka ya za  90 nyuma yo gushyira hanze umuzimgo yise ngo ‘MY WAY’ yasohotse mu 1997.

Usher Raymond IV afite ibikombe  18 birimo 8 bya Gramy Awards , 12 bya Soul Train Music Awards , 8 bya America Music Awards  na 3 bya World Guiness Records. Usher ni umugabo ufite abana 3 b’abahungu  n’umukobwa umwe.Kuba yari umwe mu basore bakururaga  igitsina gore cyane mu myaka ye 20, byatumye akururana n’abo cyane kugeza na magingo aya.

DORE URUTONDE RW’ABAGORE YABANYE NABO

1.Rozonda Ocielian Thomas [Chilli].

Umukobwa witwa Rozonda Ocielian Thomas bivugwa ko ari we bakundanye mbere yamamaye ku izina rya Chilli, ni umuhanzi , ubyinnyi n’umukinnyi wa Filime.Uyu mukobwa yatangiye gukundana na Usher muri 2001 , muri 2003 Usher aza gukora indirimbo yiswe ‘Confessons’ yagarukaga kubudahemuka bw’abakundana , benshi batekereza ko Usher yari mu bihe bibi we na Chilli nyamara biza kugaragazwa ko ntaho byari bihuriye.Aba bombi baje gutandukana mu Kuboza 2004.

2.Naomi Campbell.

Muri 2004 akimara gutandukana na Chilli, Usher ntabwo yigeze yiha akaruhuko kuko yahise akundana n’umunyamideri ukomeye cyane mu Bwongereza Naomi Campbell.Aba bombi baje kujyana mu itangwa ry’ibihembo bya MTN Europe Music Awards ari naho uyu mugore yamutunguriye akamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.Muri icyo gihe Usher yahakanye ko akundana na Naomi Campbell avuga ati:”Ntabwo nkundana na Naomi yamperekeje mu gitaramo gusa.Ni umuntu udasanzwe kurinjye kuburyo ntekereza ko ari inshuti magara”.Uretse iki gitaramo amakuru yahamije ko hari ibindi byinshi bajyanyemo kugeza byemejwe ko bakundana.

3.Tameka Foster.

Nyuma y’amezi make ahararanye na Naomi , Usher yahise akundana na Tameka Foster, umunyamideri wambika abantu agakunda kwifotoza cyane.Uyu mukobwa yaje kuba uwambika Usher mu gihe cy’imyaka 2 bamaze bakundana bombi, baza no gukora ubukwe  muri 2007 mu Mujyi wa Antlanta aho basezeraniye mu mategeko, mu gihe ibirori bidasazwe byabo byo gushyingirwa byabereye ahitwa The Chateau Elan Winery and Resort mu Mujyi wa Antlanta.Ubukwe bwabo bwabaye tariki 1 Ukwakira 2007.Aba bombi babyaranye abana babiri b’abahungu aribo ; Cinco  Raymond V na Naviyd.Uyu mukobwa yakoze ubukwe na Usher nyuma y’imyaka 3 yari amaze nanone akoze indi gatanya afite n’abandi bana 3.Muri 2009 baje guhana gatanya.

4.Grace Miguel.

Ubwo Usher yari mu kiruhuko muri Cuba , yahise ahakorera ubukwe na Grace Miguel wabaye inshuti ye igihe kirekire akabana ‘Manager’ we kugeza muri 2015.Muri 2018  tariki 6 Werurwe nibwo Usher na Grace Migul bagejeje ku rukiko icyifuzo cyabo cyo gutandukana.Tariki 28 Ukuboza muri uwo mwaka batandukana byemewe n’amategeko muri Leta ya Georgia.”Nyuma yo kubyemeranyaho, twembi twafashe umwanzuro wo gutandukana nk’abantu bakundanaga.Tuzakomeza gufashanya mu bundi buzima” ! Niko babyanditse.Mbere yo gutandukana byari byavuzwe ko Usher yari yaranduje Virus abakiriya be 3 barimo  uwitwa Quantasia  abandi ntibavugwa.

  1. Jennifer Goicoechea.

Aba bombi bivugwa ko batangiye gukundana muri 2019 nyuma y’aho uyu muhanzi yari amaze gutandukanira na Grace Miguel.Muri 2024 nibwo babyaranye umukobwa arinawe rukumbi Usher afite gusa muri 2021 bari barabyaranye undi mwana.Nyuma y’imyaka 5 bakundana baje gukora ubukwe vuba aha muri Las Vegas  bitangazwa nyuma ya Super Bowl Usher yaririmbyemo.

Advertising

Previous Story

AMAFOTO: The Ben n’umugore we bageze muri Uganda

Next Story

Umugore ufite amabuno manini akomeza gusaba ko bamukorera intebe ye mu ndege kuko ngo ikibuno cye nta ntebe gikwirwamo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop