Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Ghana uzwi ku izina rya Maame Sika yahawe inzu y’ibyumba 3 na se umubyara nyuma yo kurangiza amashuri ye.
Mu guhabwa iyo nzu, hafashwe amashusho yuyu mukobwa Ari kumwe na Papa we amumurikira inzu ye yarari kumuhemba ndetse ayo mashusho yasahaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga.Uyu mukobwa Maame Sika usanzwe akora amashusho agiye atandukanye anyuza ku rubuga rwe rwa YouTube, yasangije abamukurikira amashusho agaragaza iyo nzu ye yahawe.
Inzu uyu mukobwa yahawe iharereye mu gihugu cya Ghana ndetse ni nziza, kuba yari arangije kwiga amasomo agendanye na Engineering byatumye papa we aterwa ishema nawe maze amwegurira inzu.Mu mashusho papa wuyu mukobwa yamwakiranye urugwiro ubwo yamuhaga ikaze mu nzu yamuhaye mbese nk’umubyeyi wese utewe ishema n’umwana we.
Uyu mukobwa ukiri muto yabwiye se ko agiye gukomeza gukora cyane ndetse ko azagera kuri byinshi akigwizaho imitungo myinshi.