“Umugabo wanjye yapfuye turi kumwe mu cyumba nta ubwenge ndarira ndahogora” ! Agahinda Justine wabuze umwana umugabo n’ababyeyi

20/03/2023 09:27

Urukundo rw’uwo mwabanye mu busore kugeza mushaze rukwiriye kubahwa niyo mpamvu iyo umuntu abuze uwo babanye bakundana bigorana cyane ndetse akaba yamara igihe ababaye atarya atananywa.Iyi nkuru y’uyu mugore yarijije benshi cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Gerard Mbabazi yasobanuye uburyo yababajwe cyane n’uburyo umugabo we yapfuye bari kumwe kandi ariwe yari yarabonye amukeneye cyane.Yasobanuye ko nyuma yo kubura ababyeyi be yari yarifuje umugabo uzamwitaho, amukunda akamuhoza amarira mu gihe amubonye nawe ahita amuca mu myanya y’intoki arapfa n’ubundi asigarana agahinda.

Yagize ati:”Ni umuntu wari warantoje kubanjye, wari warantoje gukora ibintu byose , ampa buri kimwe kuva hasi kugera hejuru.Amaze gupfa rero byarangoye kuburyo ntarinzi naho isoko riba.Yapfuye turi kumwe kwa muganga mureba.Umusore nari narifuje kuva kera niwe nabonye, kuko no mu gihe nateguraga ubukwe numvaga mfite ibyishimo byinshi”.

Uyu mugore yakomeje asobanura ko akimara kubura abayeyi be akabona umugabo ndetse akagira n’umwana yumvaga ikintu kibura ari umubyeyi we (Nyirakuru) w’umwana we kugira ngo nawe aze anamuboneho ariko agaragaza ko uwo mwana yaje gupfa agasigaraga agahinda.Yasobanuye ko mama we yapfuye mu mwaka wo mu 1997 agahinda ko kubyara akabura umuhemba karamushengura cyane dore ko ubwo bazaga mu Rwanda bavuye muri Uganda yari asizeyo umubyeyi we.

Igihe cyo gukundana ugakunda uwo umutima wawe ushaka ni cyo kintu kinezeza cyane nk’uko byakomeje bitangazwa n’uyu mudamu wavuze ko mu bintu byamushimishije cyane ari igihe yashakaga umugabo n’igihe yabyaraga umwana we wambere gusa avuga ko kwicuza kwabaye kwinji.

Umubyeyi niwe muntu yumvaga akunze , niwe muntu yumvaga akumbuye mu gihe yabaga ari mubibazo nyamara azi neza ko bitashoboka.Muri iki kiganiro yagiriye inama abantu bose kutajya biheba mu gihe bumva ko isi ibaguyeho,Yasobanuye ko buri wese akwiriye kumva ko ababaye ariko nanone akazirikana ko aba atari wenyine mu buzima nk’abantu bambaye umubiri dore ko we avuga ko ibyiringiro bye byari ku Mana nawe ubwe nkanyiri bibazo.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu byagufasha kwirinda umunaniro wo ku kazi

Next Story

“Umugabo wanjye yansabaga kureba amashusho y’urukozoni turi kumwe akambwira ngo nigane ibyo bari gukora” !

Latest from Imyidagaduro

Go toTop