“Umugabo wanjye yansabaga kureba amashusho y’urukozoni turi kumwe akambwira ngo nigane ibyo bari gukora” !

20/03/2023 09:47

Inkuru z’abakundana akenshi ziba zuzuye amayobera cyane.Urukundo rw’ababiri hari ubwo ruhinduka inkuru y’isi yose iyo habayemo amakosa hagati yabo bombi.Uyu mugore yatanze ubuhamya avuga ko umugabo we yamusabaga kureba amashusho y’urukozasoni nyuma akamubwira ko ibyo barebye bagomba kubikorana.

Bombi bahuriye mu Mujyi wa Nairobi nk’uko yabivuze ubwo bahakoraga bombi na cyane ko uyu mukobwa aribwo yari arangije amashuri yisumbuye.Nyuma yo gukundana n’uyu musore bari bahuriye mu Mujyi, yaje gutwita , atwara inda aranabyara.Nyuma yo kubyara byabaye ngombwa ko uyu mukobwa yimukira munzu y’uwo bakundanaga kuko ariwe wari wamuteye inda.

Nyuma yo kugera muri iyo nzu, hari ubwo yamaraga igihe runaka atariye , akaburara , akabwirirwa mbese akabaho nabi.Ubwo uyu mugore yari amaze gutwita inda ya Kabiri, yavuze ko umugabo we yaje nyuma ya saa sita z’amanywa , agatwara matera bararagaho, yamubaza impamvu ayitwaye akamubwira ko “Ntamatera dukeneye kandi wari bube warabimenye mbere”.

Uyu mugabo yahise yinjira munzu, abwira umugore we gucana television ubundi bakarebana video z’urukozasoni nk’uko yari amenyereye kubimukorera.Nyuma yamusabye ko bakora ibyo babonye mu mashusho y’urukozasoni yari yamweretse byaramugoraga cyane kuko yanamukubitaga kenshi atitaye kukuba atwite.

Uyu mugore yemeza ko umugabo we nyuma yakomeje kujya amusaba ko bakorera imibonano mpuzabitsa hasi ntamatera ihari kuko yari yari yayitwaye, avuga ko yabikoze amaze kwigana ibyo abandi bakoraga mu mashusho y’urukozasoni.
Ntabwo yabonaga amafunguro nk’ibisanzwe kandi ari umugore ufite inda,yaramukubitaga cyane ku buryo uyu mugore yahoranaga ubwoba bw’uko azatuma inda yari atwite ivamo.

Iteka iyo umugore umufashe nabi cyane akabona urutorokero arigendera.Abagabo benshi bagirwa inama yo kwita kumiryango yabo bakirinda ko babangamira abagore babo kugeza n’ubwo bifuza kugenda bakabata.Mu nkuru zacu zatambutse twagarutse kungaruka zo kureba aya mashusho y’urukozasoni mu muryango hagati y’abashakanye ndetse n’ibinyoma biba byihishemo.

Advertising

Previous Story

“Umugabo wanjye yapfuye turi kumwe mu cyumba nta ubwenge ndarira ndahogora” ! Agahinda Justine wabuze umwana umugabo n’ababyeyi

Next Story

Uwahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan yavuze ko azongera gusubira mu rukundo

Latest from Imikino

Go toTop