Advertising

Umugabo wanjye twahuriye muri gereza dukora ubukwe ari muri gereza! Njye sinita kubyo abantu bavuga

12/29/23 10:1 AM

Abantu benshi bubaha igikorwa cyo gukora ubukwe ndetse bakareba neza ko uwo bagiye gukora ubukwe, ni muri ubwo buryo abantu benshi bakomeje gutangazwa n’uyu mugore wavuze ko yakoze ubukwe n’umugabo we Ari muri gereza bibaza uburyo yafashe ubwo mwanzuro wo gukunda umugabo ufunzwe.

 

 

Uyu mugore yagaragaje ko yahuye n’umugabo we muri Nzeri ahura n’umugabo we  bahuriye muri gereza kuko ngo umugabo we yari afunzwe ndetse ko bakoreye ubukwe muri gereza.

 

 

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, uyu mugore nibwo yatangaje ko abantu benshi batajya bumva neza uburyo yafashe uwo mwanzuro. Ni mu mashusho amaze kurebwa n’abatari bacye kuko uyu mugore afite abantu barenga ibihumbi 10 bimukurikira.

 

 

Uyu mugore yavuze ko ubwo yahuraga n’umugabo we muri gereza, yamukunze ndetse batangira no gupanga ubukwe. Icyakora yavuze ko ubwo umugabo we yafungurwaga yasanze umugabo we Ari umuntu utangaje cyane.

 

Yakomeje avuga ko yasanze umugabo we yaramwishushanyijeho burya atari umwana mwiza nkuko yamubonye ubwo yamukundaga akiri muri gereza. Uyu mugore Kandi yavuze ko urugo rwe rutamuhiriye kuko umugabo we yari umuntu mubi cyane. Icyakora ntiyavuze byinshi kubyo yapfuye n’umugabo we.

 

 

Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kumwikoma cyane ko yari yarahisemo umugabo ufunzwe yibwira ko Ari umuntu mwiza Kandi ataruko bimeze.

 

 

 

Source: thesun.ie

 

 

 

 

Sponsored

Go toTop