Umugabo wa Zari Hassan arashinja abahanzi bo muri Uganda gufatanya n’igisambo kumwiba

14/01/2024 10:01

Shakib Lutaaya usanzwe ari umugabo wa Zari bakaba bamaranye igihe bari mu munyenga w’urukundo, ubwo yari mu gihugu cya Uganda umujura yaramwibye none ari gushinja abahanzi bo mu gihugu cya Uganda gufatanya n’igisambo kumwiba.

 

Uyu mugabo yatangaje ko kuri uyu wa gatanu taliki 13 mutarama 2024 yibwe, akibirwa kuri Supermarket yo mu gihugu cya Uganda. Yavuze ko uwamwibye witwa “Benji” aziranye n’abahanzi benshi bo muri iki gihugu cya Uganda.

 

Ubwo uyu mugabo y’ibanga yahise asaba ubufasha umuhanzi Pallaso kumufasha gushaka uwo musore wamwibye witwa “Benji” nkuko amajwi akomeje gusakara yabo bombi.

 

Icyakora ubwo uyu musore yakaga ubufasha uyu muhanzi, yamubwiye ko atazi uwo musore witwa “Benji”. Nubwo abandi bacyekaga uyu musore, uyu muhanzi we yavuze ko yanaba arengana atariwe wamwibye.

Shakib Lutaaya rero nibwo yahise yifata ashyira hanze amajwi ye aganira na Pallaso ndetse avuga ko abahanzi bo mu gihugu cya Uganda bashobora kuba barafatanije n’uyu musore Benji wamwibye.

 

Abantu benshi bakoresha imbugankoranyamaga bakomeje kuvuga ko uyu mugabo adakwiye gushinja abahanzi bo mu gihugu cya Uganda gufatanya n’igisambo kumwiba mugihe nta bimenyetso bigaragaraza ubufatanye bwabo.

Advertising

Previous Story

Umugabo yatunguranye yerekana isanduku abana nayo avuga ko yayiguze mu buryo bwo kwizigamira ku rupfu rwe

Next Story

Dore ibibi byo gushakana n’umugabo w’umukire cyane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop