Advertising

Dore ibibi byo gushakana n’umugabo w’umukire cyane

01/14/24 10:1 AM

Muri iki gihe usanga abakobwa benshi bifuza gushakwa n’abagabo cyangwa abasore batunze agatubutse. Gusa iyo bashyira icyo kifuzo cyabo imbere birengagiza kurebera hamwe ingaruka mbi bashobora kuba bahura nazo.

 

Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku bintu bibi cyangwa ingaruka mbi zo gushakana n’umugabo w’umukire cyane.

 

Ese ibi bintu wabasha kubyihanganira mbere yo gushakana n’umugabo w’umukire cyane!??Dore ibibi byo gushakana n’umugabo w’umukire cyane;

1.Niwe uhorana ijambo: Ni ukuvuga ngo mu gihe washakanye n’umugabo w’umukire cyane burigihe mu rugo rwanyu niwe uganza kuko wowe nta mafaranga yawe ufite ukemera ukaganzwa cyane ko n’ubundi ntaho uba ufite wajya.

2.Akuburira igihe: Abagabo benshi bafite amafaranga menshi bamara amasaha menshi bakomeza gushaka amafaranga ubwo umwanya munini awumara mu kazi rero gupfa kukubonera umwana biba bigoye cyane.

 

Kenshi umugabo nkuwo ataha atinze hahandi aza agasanga wasinziriye, ndetse aribwongere akanabyuka agenda gukomeza gukora akazi ke.

3. Si wowe kintu aba yumva atahomba bwa mbere: Ni ukuvuga ngo umugabo ufite amafaranga menshi amahitamo ye y’ambere si wowe.

Ahubwo ikintu aba yumva atahomba bwa mbere ni amafaranga ye, mbese aba yumva atacyena, birumvikana ko wowe uza ku mwanya wa 2 rimwe narimwe ushobora no kuba uri nko kumwanya wa 4.

4.Gufuha cyane: Umugabo ufite amafaranga menshi akunda guhura n’abagabo n’abakobwa benshi bafite uburanga ndetse bashobora kuba barusha umugore we ubwiza, icyo kintu rero wowe nk’umugore we gishobora gutuma ufuhira umugabo wawe ku rwego rwo hejuru cyane.

5.Ibyifuzo byawe nta gaciro bigira: Kubera ko uba ubana n’umugabo ufite amafaranga menshi, Hari uburyo mugomba kwambara bitewe nuko umugabo wawe abyifuza cyangwa bitewe n’agahunda umugabo wawe mujyanyemo, rero icyo gihe wowe ibyifuzo byawe nta gaciro bigira kuko ntiwahitamo ibyo wambara ku Giti cyawe.

 

Birakwiye rero ko mbere yo gushakana n’umugabo w’umukire cyane ukwiye kumenya Niba Koko ibyo byose uzabasha kubyihanganira ukabinyuramo.

Source: lovedevani.com

Previous Story

Umugabo wa Zari Hassan arashinja abahanzi bo muri Uganda gufatanya n’igisambo kumwiba

Next Story

Perezida Paul Kagame yagarutse ku butumwa Imana yigeze kumutumaho umuhanuzi

Latest from Inkuru z'urukundo

Ibimenyo byakwereka ko umukobwa yakugukunze

Kenshi cyane abagore n’abakobwa batinya kuvuga ibyiyumviro byabo ku basore cyangwa abagabo bakunda, rimwe na rimwe bakanatekereza ko nibabivuga abo basore barahita babanga, kuko
Go toTop