Umugabo yatunguranye yerekana isanduku abana nayo avuga ko yayiguze mu buryo bwo kwizigamira ku rupfu rwe

14/01/2024 09:51

Inkuru ikomeje gutangaza benshi ni inkuru y’umugabo wo mu gihugu cya Kenya watunguranye akerekana isanduku abana nayo avuga ko yayiguze mu buryo bwo kwizigamira ku rupfu rwe.

 

Icyakora uyu mugabo akimara gusangiza abantu ifoto y’iyo sanduku avuga ko ariyo azahambwamo, abantu benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ntago babyakiriye neza kuko bavugaga ko uyu mugabo yagaragaje imyitwarire itari myiza.

 

Nkuko amakuru akomeje kubyemeza yo mu binyamakuru byo mu gihugu cya Kenya, bivugwa ko uyu mugabo yanyujije iyo foto ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter maze ashyiraho ifoto yiyo sanduku avuga ko ayikoresha mu kubika imyenda ye yo kwambara.

Sibyo gusa kuko uyu mugabo yongeyeho ko abaye yizigamiye mu gihe azapfa iyo sanduku izamugoboka cyane ko ngo ariyo bagomba kuzamuhambamo. Icyo bita kwizigamira nkuko yabivugaga.

 

Icyakora abantu benshi bakomeje kugaragaza ko batanyuzwe nibyo uyu mugabo yakoze nubwo hari abantu bamushyigikiye aho bavuga ko bo ntakibazo babibonamo mu gihe umugabo ari kugabanya ibyo bari kuzagura ku munsi yapfuye bari mu Kiriyo.

 

Abandi bantu bo baravuga ko iyo ishobora kuba ari imigenzo ya gipfumu bityo ko ariyo mpamvu uyu mugabo yaguze isanduku akayishyira mu cyumba cye. Ese wowe urumva bikwiye ko umuntu agura isanduku bazamuhambamo mbere Yuko apfa.!?

 

Source: Kenyan Report

Advertising

Previous Story

Umugabo yarwanye n’umukobwa nyuma yuko amuguriye inkoko n’ifiriti aziko baratahana bakaryamana birangira umukobwa abyanze

Next Story

Umugabo wa Zari Hassan arashinja abahanzi bo muri Uganda gufatanya n’igisambo kumwiba

Latest from HANZE

Go toTop