Advertising

Umugabo wa Zari agiye kwinjira mu mwuga w’iterama kofe

15/08/2024 13:23

Shakib Cham Luutaya yasobanuye ko agiye kwinjira mu mwuga w’iteramakofe mu buryo bweruye.

Shakib Cham Luutaya yari asanzwe akina uyu mukino ariko mu buryo busanzwe butari kinyamwuga.Gusa yamaze gutangaza ko agiye kubyinjiramo mu buryo bwa kinyamwuga aho azatangira kujya ategura imikino ikomeye yo kurwana.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri YouTube Channel ye, avuga ko agiye kwiga iyi mikino. Yagize ati:”Maze igihe ndimo kwihugura cyane muri iyi mikino ya Boxing kandi vuba ndaza gutegura imirwano abantu bazajya bajyamo bakishyura. Niteguye guhangana n’abo tuzajya turwana cyangwa uwari we wese uzakenera kurwana nanjye”.

Yavuze ko intego ye ari ugutegura imirwano y’umuntu umwe ku giti cye areba no kuyindi mikino isaba kurwana babiri babiri. Ati:”Ibyanjye ni imirwanire gusa ni nabyo nkunda cyane kandi mu minsi iri imbere ndibona nk’uwabigize unwuga”.

Luutaya avuga ko iteramakofe ari unwuga w’umuryango ari nayo mpamvu agiye kubishyiramo imbaraga nyinshi.

Previous Story

Diamond Platnumz ashobora gusaba Imbabazi kubera kwigabiza urugo rutari urwe

Next Story

Abanyarwanda ntabwo bemerewe Facebook Monetization

Latest from Imyidagaduro

Go toTop