Umuraperi mu njyana ya KinyaTrap yivumburiye , yamaze kwerekeza mu Gihugu cya Ghana aho agiye mu bikorwa bye bya muzika n’ubwo yirinze kugira icyo abitangazaho.
Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Bushali, bavuga ko agiye muri ki Gihugu gufatirayo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze yakoranye n’abahanzi baho mu myaka yatambutse.
Bushaki yafashe rutemikirere mu Gitondo cyo kuri uyu wa 05 Gashyantare, 2025 gusa ngo ibyo agiye gukorerayo akaba yifuza kuzabigarukaho ubwo azaba agarutse dore ko amakuru avuga ko hari abahanzi bo muri Ghana bagiye bakorana indirimbo mu myaka yatambutse.
Mu bo bakoranye bo harya hariya aho yerekeje harimo Ghanaian Stallion n’uwitwa Magonm bakoranye indirimbo bise ‘Till I Die’ ikaba iri no kuri Album Bushali yise ‘!b!he b!7’ mu gihe nayo nta mashusho yigeze ikorerwa.
Yerekeje muri Accra muri Ghana nyuma yo kugira ibyago agapfusha nyina , akaba kandi yari amaze igihe gito ashyize hanze Album ye yise Full Moon yabanje kumvisha abakunzi be , akaba ari Album iriho indirimbo 17 hariho iyo yakoranye Slum Drip na B Threy na Kivumbi King.
Full Moon kandi iriho umuhanzi ukomeye muri Hip Hop ya Afurika uzwi nka Khaligraph Jones na Nilan.