Abasizi babiri ; Niyomukiza Gildas na Dushime Polycarpe bagize itsinda ‘URUGEERA’, bashyize hanze Igice cya Mbere cy’Igisigo bise ‘IMBYINO YA NYUMA ’, kirimo umusore urambirwa ubuzima bubi aba abayemo agahitamo kugura ikiziriko ngo yinige.
Ni igisigo kibumbatiye ubuzima bw’abantu bwa buri munsi kubera ibibazo byinshi bahura nabyo bakumva bakwiyahura bakiyambura ubuzima. Aba basore bahamya ko igisigo bise ‘Imbyino’ kigamije kigamije gukangurira abantu kubana hafi kuko hari benshi bafite ibibazo batabona abo babibwira.
Niyomukiza Gildas umwe muri aba basore yabwiye UMUNSI.COM ko batekereje gufata inganzo yo kwandika ‘Imbyino’ nyuma yo kubona ko hari abantu baremerewe n’ubuzima bwuzuye ibibazo ariko badafite uwo babibwira.
Yagize ati:”Imbyino ya nyuma ni igisigo kigamije kwereka rubanda ko umuti w’ibibazo utakagombye kuba ‘Kwiyahura’ kabone n’ubwo baba bari kunyura mu buzima bugoye. Twashake kwereka abantu ko ibigoranye nabyo bigora iherezo ryabyo”.
Yakomeje agira ati:”Ikindi twashatse kwereka abantu ni uko twasabaga abantu kwegera abafite bene ibyo bibazo bishobora gutuma biyahura. Turasaba abakunzi bacu ku gikunda kuko ikizakurikiraho kizaza cyunganira iki ari ubutumwa burimo ni ingenzi”.
‘Imbyino ya nyuma’ cya URUGEERA , cyagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gashyantare, 2025. Ni igisigo cy’abasore babiri biyemeje gukora ibihangano bitanga umusanzu mu kubaka umuryango Nyarwanda binyuze mu njyana gakondo y’Ubusizi.
Ubusanzwe ijambo UGEERA biyitiriye ,rifite ubusobanuro bwinshi bitewe n’aho rikoreshwa , bityo ku busobanuro bwabo n’impamvu yabyiyise, URUGEERA, akaba ari ubwoko bw’ibisigo bivugwa habayeho kwikirizanya cyangwa gusubizanya kw’abasizi nk’uko babikora muri iki gisigo.