Advertising

Umudozi yapfuye ashyingurwa mu isanduku ikoze nk’imashine idoda mu rwego rwo kumuha icyubahiro

12/07/2024 19:48

Mu gihugu cya Ghana, umudozi w’imyenda witwa Emmanuel Adade, uzwi cyane muri uwo mwuga, yashyinguwe mu isanduku ifite ishusho y’imashini idoda. Emmanuel, wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu kudoda imyenda, aherutse kwitaba Imana, maze umuryango we uhitamo kumushyibgura mu isanduku yihariye bitewe n’uburyo yakoraga akazi ke.

Ibi byo kumushyingura mu isanduku ifite ishusho y’imashini idoda ni igitekerezo cyaturutse ku muryango wa Emmanuel hamwe n’inshuti ze za hafi, kugira ngo bashimire umurava n’umuhate yagize mu kazi ke. Isanduku yakozwe neza, igaragaza ubuhanga n’ubushishozi mu gukora ibintu bitangaje, nk’uko Emmanuel yabikoraga mu mwuga we.

Mu muhango wo kumushyingura, abantu benshi bitabiriye, barimo abavandimwe, inshuti, n’abakiriya be. Bose bagaragaje agahinda ko kubura umuntu wari indashyikirwa mu mwuga we, ariko banashimira uburyo yahinduye ubuzima bwabo abahesha ishema no kubahesha icyubahiro mu myambarire.

Inshuti n’imiryango bivuga ko Emmanuel Adade azakomeza kwibukwa nk’umudozi w’imyenda w’ikirangirire, kandi isanduku ye ifite ishusho y’imashini idoda izahora imwibutsa urukundo n’ubwitange yagize mu kazi ke.

Previous Story

Umuhanzi Rema yatumiwe kuririmba mu bukwe ahembwa arenga billion 3

Next Story

Umugore wa Sadio Mane yasoje amashuri yisumbuye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop