Umubyeyi yasezeranye n’umukobwa we ko agomba kuzagira umukunzi yujuje imyaka 21 y’amavuko.
Ubusanzwe gukundana ni amahitamo yizana ku muntu, aho rimwe na rimwe biba ukundanye nta ruhare rukomeye abigizemo uretse guhatirizwa kwemera gusa.
Uyu mubyeyi wo muri Nigeria yatangaje benshi nyuma yo gushyira hanze amasezerano yagiranye n’umwana we w’umukobwa bemeranya ko atazakundana ataruzuza imyaka 21 y’amavuko.
Uyu mwana wiyemeje kutazagira umukunzi kuri ubu afite imyaka 2 y’amavuko.Anyuze kuri Twitter yitwa @Benking443 abwira abantu bose ko we n’umukobwa we bagiranye amasezerano azamara imyaka 19 uhereye uyu mwaka bayasinyemo.
Benshi bemeje ko uyu mwana nakura atazemera ko ariwe wasinye ngo na cyane ko ibintu byose kuri we bizaba byarahindutse.Abandi bavuze ko uyu mugabo yari akwiriye kuba afite umunyamategeko ye.
Uwitwa Theladymo yagize ati:” Ese umunyamategeko we yari ahari ? Kuki uri gutuma umwana asinya nta mu nyamategeko we uhari ?”.
HERE WE GO!!!
DEAL SIGNED, SEALED AND DELIVERED TILL 2044.@FabrizioRomano https://t.co/Mj8u6jP8yr pic.twitter.com/jq0WBL5XHt
— Benkingsley Nwashara (@Benking443) January 6, 2024