Advertising

Umubyeyi wa Wizkid umaze amezi arenga 3 apfuye yashyinguwe mu cyubahiro

12/10/2023 16:24

Amakuru atandukanye dukesha ibinyamakuru byandikira muri Nigeria, avuga ko umuhanzi Wizkid ku munsi wo ku wa Gatatu tariki 11 aribwo yagarutse mu Mujyi wa Lagos kugira ngo afatanye n’umuryango we gutegura uko umubyeyi we azashyingurwa mu muhango wabaye uyu munsi ku wa 12 Ukwakira 2023.

 

Umuhanzi Ayodeji Balogun wamamaye munjyana ya Afrobeat, yabuze umubyeyi we Mrs Jane Dolapo Balogun.Byavuzwe ko uyu mubyeyi yavuye mu mubiri tariki 18 Kanama 2023 mu masaha ashyira saa saba z’amanywa.Aya makuru yemejwe n’uhagarariye inyungu z’uyu muhanzi Wizkid banakoranye igihe kirekire Sunday Are , nk’uko yabitangarije The Punch k’umuronko wa Telefone.

 

Yagize ati:” Yego rwose, uyu mubyeyi yatabarutse uyu munsi tariki 18 Kanama 2023 ahagana saa Saba z’amanywa.Uyu mubyeyi yasize umugabo n’abandi bana 2 bavukana na Wizkid aribo ; Yetunde Balogun na Lade Balogun.Ubwo yapfaga abahanzi  batandukanye, abafana ndetse n’inshuti z’uyu muhanzi bose bifatanyije nawe.

Previous Story

MU MAFOTO: Byinshi wamenya kuri Manute Bol umukinnyi wambere muremure ku Isi wakinaga umukino wa Basketball

Next Story

Irasohoka ejo ! Ice Spice yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na REMA wahiriwe n’imihanda yo muri Amerika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop