Friday, December 1
Shadow

Irasohoka ejo ! Ice Spice yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na REMA wahiriwe n’imihanda yo muri Amerika

Umunyamerika kazi w’umuraperi Ice Spice yatangaje ko hari umushinga w’indirimbo uri hagati ye na REMA wo muri Nigeria kandi urashyirwa hanze mu masaga make uhereye ubu.

 

Umusore ukuri muto wo muri Nigeria bikomeje kugaragara ko arimo guhirwa cyane muri muzika nyuma yo kwakira ibihembo bitandukanye birimo n’uduhigo twaturutse ku ndirimbo ye Calm down yasubiranyemo na kizigenza Selena Gomez bafatanyije.

 

Nyuma yo kubona ubwamamare bw’uyu musore , Isis Naija Gaston aka Ice Spice yahisemo gukorana indirimbo nawe.

 

Ubwo Ice Spice yagarukaga k’umushinga w’indirimbo afitanye na REMA , yavuze ko bayise ngo “Pretty Girl” . Nyuma yo guca kuri X agatangaza ibi, abafana b’aba bahanzi bombi batewe amatsiko n’indirimbo izava hagati ya Rema uri kuri ‘Playlist’ y’indirimbo 5 zikunzwe muri Amerika yiryamiye i Lagos ndetse na Ice Spice umunyamerika kazi wakuriye muri New York.

 

Biteganyijwe ko indirimbo hagati ya Rema na Ice Spice isohoka kuri uyu wa Gatanu nk’uko uyu mukobwa yabitangaje mu nteguza.

 

Calm down ya Rema yaje ku mwanya wa 3 mu ndirimbo 100 kuri Billboard Hot 100.

Share via
Copy link
Powered by Social Snap