MU MAFOTO: Byinshi wamenya kuri Manute Bol umukinnyi wambere muremure ku Isi wakinaga umukino wa Basketball

12/10/2023 14:38

Niba umukunda umukino wa  Basketball  cyane , uyu mugabo ugomba kuba umuzi ariko niba udakunda Basketball ni ngombwa ngo umenye byinshi kuri uyu mugabo watangiye gukina  Basketball afite uburebure butangaje. Twabakoreye ubucukumbuzi kuri uyu mugabo kugira ngo mumenye byinshi kuri we.

 

 

Amazina ye ni  Manute Bol afite uburebure bwa metro 2.29 ndetse afite ibiro 91. yavutse tariki 16 ukwakira muri 1962 avukira muri Sudan kuri ubu hakaba hitwa Sudan y’Amagepfo. Yabyawe na Madute na Okwok. Uyu mugabo abakuru mu muryango we bamwise Manute bivuga “umugisha udasanzwe”.

 

 

Manute avuka mu muryango w’abantu barebare gusa, nyina umubyara yari afite uburebure bwa Metero 2 ndetse na se umubyara yari afite Metero 2 z’uburebure. Papa ubyara se umubyara we yari atangaje kuko yari afite uburebure bungana na metero 2.39, ubwoko bw’aba bantu b’iwabo ni bumwe mu bwoko bw’abantu barebare ku isi.

 

 

 

Mu 1972  Manute Bol yatangiye gukina umukino wa Soccer ariko nyuma aza kuwureka kubera ko yari muremure cyane. Muri iyo myaka ye yubuto yatangiye gukina basketball muri Sudan aribwo yaje gutangira kugira ubumenyi ndetse n’uburambe mu gukina uyu mukino wa Basketball.

 

 

Yatangiye gukina mu ikipe ya Kaminuza aho yahuriyemo n’abatoza babizi ndetse aho mu 1982 umutoza we witwa Feely yamugiriye inama yo kujya gukina basketball muri America aho uyu mukino wari uhagaze neza ndetse habamo agatubutse.

 

 

 

Uyu mugabo ubwo yageraga muri America, yakinye mu makipe agiye atandukanye muri basketball, yakinye mu makipe akomeye nka Golden State Warriors, Florida Beach Dogs, Washington Bullets, Philadelphia 76ers, Miami Heat Nandi menshi. Uyu mugabo afatwa nkunwe mu bakinnyi ba Basketball babayeho barebare cyane.

 

 

Manute Bol yapfuye taliki 16 kamena 2010, azize indwara y’impyiko apfa afite imyaka 47 gusa. Uyu mugabo yashyingiwe mu gihugu cye cya Sudan dore ko yari afite ubwene gihugu bubiru, Ubwa Sudan na America. Yapfuye asiga abana 6 yabyaranye n’abagore babiri batandukanye.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Source: Wikipedia

 

 

Advertising

Previous Story

Ese koko kuryamana n’umugabo wisiramuje bishobora gutuma uwo mugore cg mukobwa araruka agakunda imibonano mpuzabitsina cyane

Next Story

Umubyeyi wa Wizkid umaze amezi arenga 3 apfuye yashyinguwe mu cyubahiro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop