Dj Seven uri mu bari kuzamuka neza mu Rwanda, yahishuye uburyo yakunze akunda Dj Ricky wamenyekanye mu mwuga wo kuvanga umuziki muri Uganda.
Ubusanzwe Dj Ricky ni umwe mu ba DJs bakomeye muri Uganda, akaba yaragiye ahabwa andi mazina arimo nka Mr Boom Party, n’ayandi.
Uwo ni we wabaye urugero rwa DJ Seven, nawe uri kwitwara neza wagiye acurangira muri Bar&Restaurent no muri Hotel zitandukanye hano mu Rwanda kandi n’ubu akaba ariko kazi yihebeye.
Aganira na UMUNSI.COM, DJ Seven yahamije ko akunda umwuga wo kuva umuziki kuva akiri muto kandi ko Dj Ricky , ari we wamuhaye inzira yo kubitangira.
Ati:”Nkunda uyu mwuga cyane kandi mbikora neza. Nakuze nkunda DJ Ricky , none kugeza ubu nanjye ndi umwe mu babikora neza mu Mujyi wa Kigali”.
DJ Seven , asaba uwari we wese ufite akabari , Bar&Restaurent cyangwa hotel ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi ku muha akazi kuko ari byo yihebeye ndetse akaba abikora neza.

Ati:”Umuntu wese wakenera ku mpa akazi, mu birori bitandukanye twakorana neza kuko ndi umu-DJ mwiza”.
Ubusanzwe DJ Seven yakoreye muri ANNA GOLD PIN Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, anakorera muri Infinity Hotel nayo yo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hatandukanye agenda akorera.
Ushaka gukorana na DJ Seven wamubona kuri 0788523861.