“Si nshobora gukundana n’umusore utakwinjiza 7,132,552,650 RWF ku mwaka” ! Rubi Rose

3 weeks ago
1 min read

Umuraperikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Rubi Rose, yahishuye ko adashobora gukundana n’umusore utinjiza byibura 7,132,552,650 RWF ku mwaka.

Uyu mukobwa usanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Hip Hop akaba n’umunyamideri ukomeye muri Amerika, yavuze ibi , ashaka kubwira abasore ko afite urwego agezeyo mu bushobozi bw’umusore bakundana.

Yagize ati:”Umubano wa nyawe, ukwiriye kuba umubano urimo amafaranga mu gihe cyose ahari. Byibura uwo musore akwiriye kuba yinjiza agera kuri 7,132,552,650 rwf ($5M)”.

Rubi, avuga ko umusore ufite amafaranga hari uko agaragara neza kurenza umusore atayafite.

Ati:”Ntabwo abasore batereta abakobwa babi ku isura, rero nanjye ntabwo nateretwa n’umusore ukennye.Umusore wanjye akwiriye kuba yinjiza Miliyoni 5$, ntabwo nshaka gukundana n’umusore udashoboye”.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga, bibajije impamvu y’ibyo uwo mukobwa yatangaje , bamwe bavuga ko abeshya , abandi bavuga ko bikwiriye.

Wowe nyuma yo gusoma iyi nkuru urabyumva ute ? Manuka aho hepfu utwandikire igitekerezo cyawe.

Go toTop