Umupadiri wo muri Uganda witwa Lucian Twinamatsiko akomeje gutangaza benshi nyuma y’aho hagiriye hanze amashusho ari mu gikorwa cy’ubusambanyi n’umugore utabashije kugaragazwa bivugwa ko amashusho yabo yashyizwe hanze na Padiri ubwe binyuze kuri Twitter.
Aya mashusho yagaragaje ku rubuga rwa Twitter ngo yafashwe ubwo yari kuba ari imbere y’intama z’Imana ari kubwiriza nk’uko byakomeje gutangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda.
Ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye byagaragajweho aya mashusho ntabwo bigeze bavuga igihe nyirizina , ahantu n’uwayafashe cyakora bigaragara ko ari muri Gicurasi yafashwe nk’uko ikinyamakuru cyitwa Mideyhadigital kibivuga.
Aya mashusho yafashwe n’uyu mu Padiri ubwe ari mu cyumba cye cy’ibanga na cyane ko ari we wayishyiriye hanze nk’uko byatangajwe .Uyu mu Padiri ni umwe mu barokotse Ebola , ndetse azwi cyane na Perezida wa Uganda Yoweli K. Museveni.
Ni umwe mu ba Padiri bazwi cyane muri Uganda cyakora kugeza ubu ntabwo yari yagira icyo avuga kuri aya mashusho yanyujijwe kuri Konti ye ya Twitter.
Benshi bemeza ko nyuma yo kureba ayo mashusho basanze , Abapadiri bakwiriye kwemererwa gushaka abagore bakajya babikora mu buryo bwemewe n’amategeko batiyiba.Dukora iyi nkuru , twarebye amashusho tuyahuza n’ibivugwa dusanga atari byiza ko tuyashyira hanze kubw’umutekano w’abasomyi bacu no kubaha umuco Nyarwanda.
Kugeza ubu nyiri ubwite ntacyo yari yabivugaho
After watching that video of Father Lucian from Uganda, All I can sai is that ALL Catholic priest should be allowed to marry.
They are also human beings! pic.twitter.com/FkHznAKGqz— Omwamba 🇰🇪 (@omwambaKE) June 1, 2024