Uganda: Minisitiri w’Ingabo yavuguruje Gen Muhoozi na Felix Kulayigye

03/13/25 11:1 AM
1 min read

Jacob Oboth, Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, yahakanye amakuru yatangajwe na Gen Muhoozi Kainarugaba n’umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda Gen Felix Kulayigye baherutse gutangaza ko Uganda yohereje ingabo muri Sudan y’Epfo.

Ku wa 11 Werurwe 2025 , nibwo Gen Muhoozi Kainarugaba na Gen Kulayigye batangaje ko Uganda (UPDF), yohereje ingabo zo mu mutwe w’abakomando mu Mujyi wa Juba muri Sudan y’Epfo gucunga umutekano w’umukuru w’Igihugu.

Nyuma y’aya makuru , Inteko Ishinga Amategeko yahise itera hejuru yibaza impamvu habayeho igikorwa nk’icyo cyo kohereza ingabo itabimenyesheje ndetse nta burenganzira yatanze nk’uko amategeko yabo abiteganya.

Abadepite baho batandukanye bavuga ko n’ubwo Inteko Ishinga Amayegeko iri mu kiruhuko , imyanzuro nk’iyi ikomeye igomba kubanza kwemeza nabo.

Minisitiri Oboth wari mu Nteko Ishinga Amategeko yabihakanye , avuga ko nta nama yigeze yitabira yemera igikorwa nk’icyo kuba , ndetse asaba umwanya wo kugenzura uko icyo gikorwa cyaba cyaremejewe atabizi.

Yagize ati:”Nta buryo na bumwe bw’ibiganiro nzi bwaba bwarakozwe. Kohereza ingabo ntibikorwa ntabizi kandi mpari , rero ndaza kubisuzuma ubundi mbamenyeshe”.

Yavuze ko we aba agomba guhabwa amakuru mu buryo bwanditse kandi bukurikije amategeko atagomba gusoma amakuru ku mbuga nkoranyambaga.

ChimpReports yatanditse ko atari ubwa mbere Uganda yohereje ingabo za UPDF mu bindi bihugu nta burenganzira bwatanzwe n’inteko Ishinga Amategeko kuko ngo muri 2021 yohereje ingabo muri DRC mu bice bya Kivu, nta burenganzira ihawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop