Uganda : Ku myaka 70 umugore yibarutse abana babiri

10/01/2024 14:21

Safina Namukwaya w’imyaka 70 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda aherutse kwibaruka impanga umukobwa n’umuhungu maze ibyishimo biramusaga kubera kubona abana be ku myaka nkiyo afite.

 

 

Mu byishimo uyu mugore yasangije ikinyamakuru Today.com, yavuzeko atajya arambirwa kureba abana be cyane ko ngo ubu ari kubabera umubyeyi mwiza arinako abereka urukundo rwinshi.

 

Uyu mugore wabyaye abana babiri ku myaka ye 70, Umukobwa yamwise Shakira Babiyre naho umuhungu amwita Kato Shafique Kangave. Mu gace uyu mugore akomeje kwamamara aho basigaye bamwita Nalongo bisobanura mama w’impanga naho Umugabo we yitwa Salongo bisobanura Papa w’impanga.

 

 

Taliki 6 mutarama 2024 nibwo uyu mugore yabitangaje ko yibarutse impanga, ndetse anyuzamo agasetso avuga ko kuri ubu abana be bari gukina umupira w’amaguru mbese yumvikanisha ko abana be bameze neza bakomeye ntakibazo bafite.

 

Uyu mugore kandi wabyaye abo bana arakomeye nawe ameze neza, ntakibazo afite nta muvuduko w’amaraso yewe nta na diabetes. Abantu benshi hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga bakomeje kugaragaza ko batewe ishema nuyu mugore wakize ibyo twakita ibitangaza.

 

Yakomeje avuga ko abantu benshi bumva ko umugore nkawe ufite imyaka 70 kubyara biba bidashoboka cyane ko na biology ariko ibisobanura, ariko ngo Imana niyo yafashe umwanzuro wo kumuha abana babiri ku myaka ye 70. Yemeza ko ntawe uri hejuru y’ibyo Imana ishaka bityo icyo itegetse kiraba.

 

 

 

 

Source: Today.com

Advertising

Previous Story

Kenya : Kubera ubuzima bubi umugore yahetse umwana ajya kwiba GAS

Next Story

Emmanuel TV ya TB Joshua yahawe akato ! Ubuhamya bwa Victor AD n’umuvandimwe we bakijijwe na TB Joshua

Latest from HANZE

Go toTop