Kenya : Kubera ubuzima bubi umugore yahetse umwana ajya kwiba GAS

10/01/2024 14:01

Muri iki gihe ni kenshi uhura na bamwe mu babyeyi bahetse abana mu mugongo bagenda basaba ubufasha kenshi bavuga ko bakomerewe n’ubuzima, ariko imbogamizi bavuga ko bo ntacyo bibatwaye ariko baba bashakira abana babo icyo barya.

 

 

Ni muri ubwo buryo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kiambu umugore wari uhetse umwana yafashwe yibye gas y’umwe mu bantu batuye muri ako gace maze agaragaza ko ubuzima bubi abayemo aribwo butuma yishora mu ngeso mbi zo kwiba.

 

 

Icyakora imbogamizi uyu mugore yahuye nazo nu buzima bubi we avuga ko yabayemo ni bimwe mu busobanuro uyu mugore yatangaga mu kugaragaza ko kwishora mu bujura atari ibintu yahisemo ku giti cye ahubwo ari ubuzima bwatumye abijyamo.

 

 

Ubwo busobanuro ntibwavuzweho kimwe n’abantu bari aho kuko bavuze ko kuba ubayeho mu buzima bubi bitakugira umujura, ahubwo ukwiye gushaka icyo ukora cyaguteza imbere.

 

Uyu mugore wari uhetse umwana ukiri muto mu mugongo ntiyishimiwe n’abantu ndetse bakomezaga bavuga ko kwiba ahetse umwana we mu mugongo aba yigisha umwana ingeso mbi mu buryo nawe atazi, bimwe baca umugani mu kinyarwanda ngo “uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo.”

 

Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kuvuga ko uyu mugore akwiye kureka ingeso yo kwiba ahubwo agakura amaboko mu mifuka agakora agashaka igitunga umwana we.

 

 

 

Source: Tuko

Advertising

Previous Story

Umugabo wanjye yankase ikiganza ngo simbyara tugiye kwa muganga dusanga niwe utabyara

Next Story

Uganda : Ku myaka 70 umugore yibarutse abana babiri

Latest from HANZE

Go toTop