Emmanuel TV ya TB Joshua yahawe akato ! Ubuhamya bwa Victor AD n’umuvandimwe we bakijijwe na TB Joshua

10/01/2024 15:53

Umuhanzi witwa Victor AD yatanze ubuhamya avuga ko yakijijwe na TB Joshua ukomeje kugaragazwa nk’umusambanyi wagambaniye akanahohotera abagore batagira ingano.

 

Umuhanzi Victor AD wo muri Nigeria, yagaragaje ko Umuvugabutumwa TB Joshua , yari umukozi w’Imana koko kuko ngo yamukijije we n’umuvandimwe we.Benshi bakomeje kwizera ko ibitangaza byakozwe n’ibiganza bye byari ibinyoma nyuma y’icyegeranyo cyakozwe na BBC.

Victor AD watanze ubuhamya anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze.

Uyu muhanzi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko uyu mu pasiteri TB Joshua akiriho yamufashije gukira n’umuvandimwe we ubwo yari akiri muto.AD yahishuye ko TB Joshua yamukijije indwara y’uruhu yamufashe ari muto afite nk’imyaka 6.

 

Victor, yemeje ko uyu mupasiteri, yakijije na nyina igikomere no kumugara byari ku kiganza cye cyari cyarakomerekejwe n’isasu.Yavuze ko kandi mushiki we nawe yakize ubuhumyi ubwo yari mu mashuri abanza byose bikozwe na TB Joshua.

Victor AD Photo/Withinnigeria.com

AD yagaragaje ko ubwo umuryango we ntacyo wari ufite, TB Joshua yabegereye akabaha icumbi n’iby’igenzi bari bakeneye.

 

TB Joshua yari umuyobozi mukuru w’Itorero ‘Synagogue Church of All Nations’.Yari umuyobozi wa Televiziyo Emmanuel TV ikorera mu bihugu byinshi by’Isi.Uku gukomeza gushinja uyu mu Pasiteri ibi byaha, byatumye Emmanuel TV ihabwa igihe ntarengwa cyo kuba yamaze gukurwa kuri DSTV  na GoTV  nk’uko byemezwa n’abayikoresha [Withinnigeria.com].

Emmanuel TV irahabwa akato. Photo/Withinnigeria.com

Iki kinyamakuru kivuga ko abareba Emmanuel TV banyuze kuri DSTV na GoTV bari guhabwa ubutumwa bubateguza ko izakurwaho tariki 17 Mutarama 2024.

Abareba Emmanuel TV bahawe igihe ntarengwa. Photo/ Withinnigeria.com

Kuva TB Joshua yapfa Emmanuel TV yagiye ihura n’ibibazo byo kurema ibiganiro bishya igakunda gukoresha cyane iby’ahahise.Nyuma y’urupfu rwa TB , umugore we Pastor Evelyn Joshua, niwe wasigaye ku buyobozi bwa SCOAN [Synagogue Church  Of All Nation] ku Isi.

Isoko: Withinnigeria.com

Advertising

Previous Story

Uganda : Ku myaka 70 umugore yibarutse abana babiri

Next Story

Amashimwe ya Shatta Bandle wakoze ubukwe n’ikizungerezi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop