Papa Francis yabaye ijwi ry’abatishoboye kuva mu myaka ye mito kugeza abaye Umukuru w’Abasengera mu Idini Gatolika ku Isi. Papa Francis yapfuye kuri uyu wa 21 Mata 2025 nk’uko Vatican yabihamije mu itangazo ryasomwe na Kevin Farrell.
Papa Francis , yatowe muri 2013 na Papa Benedict wa XVI wari ugeze muzabukuru. Ni we Papa wa mbere mu mateka y’Isi, wari uturutse muri ‘Latin America’ ndetse akaba n’Umunyamerika wa mbere wari ubaye Papa. Mbere y’uko aba Papa , yari Kardinali Jorge Mario Bergoglio.
Uwo witwaga Jorge Mario Bergolio nk’izina yahawe n’ababyeyi be, yaje guhitamo Francis mu rwego rwo guha icyubahiro Mutagatifu Francis w’i Assisi , wabahwa muri Gatolika nka Papa wafashaga abakene.Mu gihe cye nka Papa , yafashije cyane abatishoboye, yita ku bimukira n’ibidukikije.












