Ibintu udakwiriye kubika muri Telefoni yawe

2 weeks ago
1 min read

Mu rwego rwo kwirinda ko hari igihe ushobora gutakaza Telefoni yawe, ukabura n’ibindi bintu by’ingenzi birimo cyangwa ukangirizwa ubuzima, hari ibintu ukwiriye kwirinda kubikamo nk’uko tugiye kubigarukaho.

Ubusanzwe menya ko Telefoni yawe ari ububiko bwawe bwa Kabiri cyangwa ubwonko bwawe bwa Kabiri. Telefoni yawe niyo ibitse numero z’abawe, amafoto yawe , ubutumwa bwawe bugufi ndetse ni nayo yibuka hafi ya byose wowe ushobora kwibagirwa.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, hari amakuru ushobora kubikamo, ukaba umeze nkurimo kwigurisha cyangwa kwiyahura ariko bikaba utabizi.

ESE NI IBIHE BINTU UDAKWIRIYE KUBIKA MURI TELEFONI YAWE :

1.Umubare Banga wawe (Password/PIN): Ntabwo ukwiriye kubika umubare banga wawe muri Telefoni ngendanwa yawe kuko biroroshye ko undi muntu ashobora ku kuyinjiramo byoroshye cyangwa kwinjira mu yandi makuru yawe y’ibanga mu gihe yaba ayibonaho.

2.Numero yawe y’Irangamuntu: Igisambo kiramutse kibonye kuri uwo mubare wawe w’irangamuntu gishobora guhita kibona uko gifungura konti mu mazina yawe.

3.Numero za konti yawe: Nimero za Konti yawe zigomba kuba ibanga, rero kuzibika muri Telefoni yawe (Note) ni bibi cyane.

4. Amafoto y’ibanga : Mu gihe washyize amafoto y’ibanga muri Telefoni yawe undi muntu akayabona ushobora kwisanga ku karubanda n’ubwo atari byiza kuyifata nk’umuntu Mukuru.

5.Aderesi z’ahantu utuye: Ntabwo ari byiza , kubika Aderesi z’ahantu utuye muri Telefoni yawe.

Telefoni yawe ikwiriye ku kurinda no kugutabara , ntabwo ari ukugushyira hanze. Fata umwanya urebe niba hagize undi muntu uyibona utamwizeye atarangiza ubuzima bwawe.

Go toTop