Atlético Madrid yasinye amasezerano na Visit Rwanda

3 weeks ago
1 min read

Amasezerano ya Atlético Madrid yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, azarangira tariki 30 Kamena 2028. Visit Rwanda izajya igaragara inyuma ku mugongo w’umwambaro w’ikipe ya Mbere y’abagore n’iy’abagabo za Atlético Madrid bari mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya ndetse no mu mikino nyirizina.

Atlético Madrid yo muri Espanye n’ikigo cya ‘Rwanda Development Board’ (RDB), basinye amasezerano aho Visit Rwanda izaba umuterankunga wayo kugeza muri 2028 muri Kamena.

Ni amasezerano ajyanye n’umupira w’amaguru nk’uko Visit Rwanda isanzwe ifatanya n’andi makipe akomeye ku Isi arimo Arsenal na PSG na Bayern Munich.

Visit Rwanda kandi izagaragara ku mwambaro w’abagabo bari mu myitozo ndetse no kwishyushya mbere y’umukino  mu mikino 5 isigaye muri Shampiyona ya LaLiga ndetse no mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Muri Shampiyona y’umwaka utaha , Visit Rwanda izagaragara ku mwambaro w’abagore by’umwihariko inyuma mu mugongo , mu gihe cyose bari gukina imikino itandukanye.

Visit Rwanda kandi izagaragara mu bice bitandukanye bya ‘The Riyadh Air Metropolitano Stadium ndetse no ku mbuga z’ikipe ubwayo.

Kugeza ubu ikipe ya Atletico Madrid iri ku mwanya wa 3 muri Shampiyona ya Espanye , ikaba ikurikirana na FC Barcelona ya Mbere na Real Madrid ya Kabiri mu gihe yo ari iya 3 n’amanota 66 irushwa n’iya mbere amanota 10.

Go toTop