Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump yatangaje ko yifuza kuba Umukuru wa Gatolika ku Isi benshi babibonamo urwenya no gushyira igitutu kuba Karidinali batora ngo bazatore Umunyamerika na cyane ko yamaze gushaka ndetse akanabyara abahungu n’abakobwa.
Ibi byafashwe nk’urwenya, abahanga babisobanuye nk’aho yashakaga kuvuga ko aba Karidinali bazatora bazashyiraho ukomoka muri ‘New York’ ndetse bifatwa nko gushyira igitutu kuri bo na cyane ko Amerika ifatwa nk’iyoboye Isi.
Aganira n’abanyamakuru ku wa 29 Mata 2025 yagize ati:”Ndifuza kuba Papa”.
Perezida wa Amerika Donald Trump udakunda kujya mu binyamakuru cyane , ni umugabo wubatse ndetse washakanye n’abagore 3 mu bihe bitandukanye ibintu bifatwa nk’umuziro ku muntu ushaka kuba ‘Papa’.
Gatolika imaze imyaka irenga 2,000 , kuri ubu iri gushaka uzasimbura Papa Francis watabarutse muri uku Kwezi.
Abajijwe ku wasimbura Papa Francis , Trump yagize ati:”Nta makuru mbifiteho”.

Yakomeje ati:”Ariko hagati aho , dufite Umu-Karidinali ukomoka muri NewYork kandi ni mwiza rwose”.
Uwo yavugaga ukomoka muri New York, Karidinali Timothy Dolan, ntabwo ari mu bahabwa amahirwe yo kuba Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi ndetse ntabwo hari habaho umu-papa ukomoka muri Amerika ari nayo mpamvu benshi bafashe amagambo ya Donald Trump nk’igitutu yashyiraga ku batora.
Donald Trumop, yashakanye na Ivana Trump mu 1977 kugeza mu 1990, ashakana na Marla Maples mu 1993 batandukana mu 1999 hanyuma ashakana na Melanie Trump muri 2005 ari nawe bari kumwe ubu.
Donald Trump afite abana benshi barimo ; Barron Trump, Ivanka Trump , Donald Trump Jr, Tiffany Trump na Eric Trump.




