Ubuyobozi bwa Gorilla FC bwacishije umweyo mubakinnyi

21/05/2024 15:02

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarafashe umwanzuro ko bugomba gukora impinduka zikomeye ku buryo umwaka utaha buzubaka ikipe ihatanira ibikombe.

Amakuru avuga ko abakinnyi basoje amasezerano babwiwe ko abenshi bazagenda ndetse n’iyo bakongerera amasezerano batarenga babiri cyangwa batatu.Byibuze abakinnyi 15 bagomba gusohoka muri iyi kipe bahereye ku bakinnyi basoje amasezerano.

Umwaka w’imikino wa 2023-24 Gorilla FC yasoje ku mwanya 10 n’amanota 35, gusa mu mikino ibiri ya nyuma yari mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Gorilla FC imaze gusezerera abakinnyi batanu aho abanyezamu bose uko ari batatu bayobowe na Matumele Arnold, Rwabugiri Umar na Yves Mugisha bagiye.

kandi rutahizamu w’umunya-Nigeria, Adeshola Adeaga Johnson ndetse na Nsengiyumva Mustapha.

byitezwe ko abakinnyi 10 Cyangwa 12 bo bagomba gusohoka muri iyikipe bakajya gushakira ahandi Akaryo.

Advertising

Previous Story

Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gutora Perezida mushya

Next Story

Marioo na Paulah Kajala bibarutse

Latest from Imyidagaduro

Go toTop