Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gutora Perezida mushya

21/05/2024 09:56

Umuryango Kiyovu Sports watumije Inama y’Inteko Rusange idasanzwe izatorerwamo Umuyobozi wayo mushya ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024.

Muri iyi Nama izabera kuri Hoteli yitwa Chez Lando, bavuga ko ibiri ku murongo w’ibyigwa harimo “Kuvugurura Amategeko Shingiro n’Amabwiriza ngenga mikorere no kuzuza imyanya”.

Iyi Kipe imaze iminsi iyobowe na Mbonyumuvunyi Abdul Karim,wari Visi Perezida wa Mbere nyuma yo kwegura kwa Ndorimana Jean François Regis wari Perezida muri Mutarama.

Ndorimana na Komite ye, bari bagiriwe icyizere cyo kuyobora ikipe mu gihe cy’Imyaka itatu guhera muri 2023 mu Kwezi kwa Nyakanga.Uretse ibi biri ku murongo w’ibyigwa hari amakuru avuga ko bazarebera hamwe n’uko iyi kipe yasoje Shampiyona ihagaze , bagamije kurebera hamwe undi mwaka w’imikino dore ko yasoje ku mwanya wa Gatandatu

Advertising

Previous Story

Sobanukirwa ‘Hermaphroditism’ indwara ituma umugabo agira ibitsina bibiri bitandukanye

Next Story

Ubuyobozi bwa Gorilla FC bwacishije umweyo mubakinnyi

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop