Marioo na Paulah Kajala bibarutse

21/05/2024 16:05

Umuhanzi Marioo wo muri Tanzania na Paulah Kajala umukobwa wa Fridah Kakala, bibarutse imfura yabo nk’uko babitangaje.

Aba bombi, batangaje ko umwana wabo w’umukobwa yitwa Princess Amarah.Byatangajwe na Marioo ku mbuga Nkoranyambaga ze ahabwa impundu n’abafana be.Marioo yashimiye Imana ku bw’impano y’umwana w’umukobwa yamuhaye.

Yagarutse ku buzima bw’uyu mwana w’umukobwa Princess we na Paulah babyaye afite ubuzima bwiza nk’uko babyifuzaga bityo bakaba babishmira Imana.Muri ubu butumwa yashyize hanze , Marioo yasangije abamukurikira icyumba cyo kwa muganga [VVIP], cyari gitatse n’indabo nziza nk’ikimenyetso cy’ibyishimo mu muryango wabo.

Marioo kandi yashimiye Paulah avuga ko akwiriye ibyiza byose mu buzima bwe ku bwo kumubyarira umwana we wa mbere umukobwa yagize ati:”Urakoze Mana kubw’umugisha uduhaye w’umwana , akaba imfura yacu.Umukobwa wacu w’imfura Princess Amarah.Paulah Imana iguhe umugisha kwinshi cyane”.

Yakomeje ati:”Urakoze Malayika wanjye  Paulah Kajala.Imana iguhe umugisha mwinshi”.Mu kwa Mata, aba bombi bari bateguye ikirori cyo kwishimira uyu mwana Paulah amutwite.Ni ikirori cyarimo ababyeyi bombi ba Paulah n’aba Marioo, inshuti n’abavandimwe.Na mbere hose bari batangaje ko bitegura umukobwa.

Advertising

Previous Story

Ubuyobozi bwa Gorilla FC bwacishije umweyo mubakinnyi

Next Story

Perezida Kagame yavuze igikwiye gutekerezwaho mugihe hageragejwe guhirika ubutegetsi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop