Xavi yasezeye abakunzi ba FC Barcelona nyuma y’imyaka ibiri irenga ayirimo.
Mu magambo ye yagize ati:”ku bakunzi ba Barça n’inshuti zayo, Kuri iki cyumweru nibwo bwa nyuma ni caye ku ntebe yayo nk’umutoza .Ntabwo byoroshye kuva muri ikipe (club)y’ubuzima bwawe, ariko ndishimye cyane, nyuma y’imyaka ibiri n’igice nyoboye urwambariro , ndetse ndi Umuyobozi wa Ikipe”.
Yakomeje agira Ati: “Ndashaka gushimira abafana ku nkunga n’urukundo, bahoranye iruhande rwanjye kandi bakanyereka urukundo nk’urwo igihe cyose nko mu rwego rw’umupira w’amaguru”.
Kuva ku cyumweru rero nzaba umufana umwe , haba kuri stade olempike cyangwa mu mezi make kuri New Camp Nou. Kubera ko mbere y’uko mba umukinnyi cyangwa umutoza, ndi umufana wa Barcelona kandi ndashaka ibyiza gusa mu ikipe y’ubuzima bwanjye.
Nakoranye n’itsinda rinini ry’abakinnyi n’abakozi beza. Ndabashimiye bose twageze ku ntego ziteganijwe(Zitangaje) mu bushobozi twari dufite ,Tunasoza uyu mwaka w’Imikino ushize hamwe na Shampiyona ndetse n’igikombe cyiza.
Ntabwo byagenze nk’uko twabishakaga, ariko twara byakiriye kandi Byadufashije kuzamura Ikiragano gishya cy’umupira w’amaguru w’abakiri bato ukomoka muri La Masia utera inkunga abafana bose.
Murakoze cyane kuri mwese. Ku bafana, abakinnyi, abakozi, abakozi b’ikipe (club), Perezida, Inama y’Ubuyobozi, abayobozi ba siporo, itangazamakuru ndetse na buri wese twasangiye urugendo muri ibi bihe maze mu ikipe y’Ubuzima bwanjye.
Nifurije ibyiza ikipe ya FC Barcelona, kwitwara Neza muri byose kandi izahora k’Umutima wanjye. Harakabaho Barça, nzahora Ndi Umwana w’Ikipe kandi izampora muntekerezo ”.