Ubushinjacyaha bwarekuye by’agateganyo abantu 6 bakekwaho kwica Dr Muhirwe

19/04/2023 07:44

Muhanga: Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwarekuye abantu 6 bwari bukurikiranyeho uruhare mu rupfu rwa Dr Muhirwe Karoro Charles.

Abarimo Minani Lambert Umukozi wa Croix rouge y’u Rwanda, Kubwimana Zephrin, Kwitonda Marcel, Nkundimana Blaise Niyomugabo Alphonse na Uwase Fabiola, ni bo Ubushinjacyaha bwarekuye.Abo bose bafashwe bakekwaho kwica Dr Muhirwe Karoro Charles Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, rwabaye taliki ya 03 Mata, 2023 mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza.

Mu gihe iperereza rikomeza, Ubushinjacyaha bwafashe umwanzuro wo kuba barekuwe by’agateganyo ariko rugira ibyo rubategeka.Ubushinjacyaha bwategetse ko bazajya bitaba buri wa Gatanu w’icyumweru mbere ya saa sita.Aba bakekwaho iki cyaha, kandi bategetswe kutarenga imbibi z’u Rwanda no kudakuraho telefoni zabo ngendanwa kuberako bashobora guhamagarwa igihe icyo aricyo cyose bibaye ngombwa.

Mu bantu 12 Ubushinjacyaha bwakurikiranaga, dosiye y’abantu muri bo 6 izaregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye,kugirango bazaburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.Dr Muhirwe Karoro Charles akimara kwicwa, Ubugenzacyaha bwahise bufata uwitwa Dusabe Albert waje kuraswa na Polisi ashaka kuyurwanya ahita apfa.

Icyo gihe kandi bwataye muri yombi uwitwa Minani Lambert Umukozi wa Croix rouge y’uRwanda mu Karere ka Muhanga na Kamonyi, ndetse n’Umuvandimwe we witwa Kubwimana Zephrin.Uyu Dusabe yashinjaga Minani Lambert ko yamuhaye ikiguzi cy’ibuhumbi 300, ariko abanza kumuha 70000 frw ngo amwicire Dr Muhirwe kubera ko yamutwaye isoko rya Pharmacie nkuko amakuru ya mbere yavugaga.Gusa bamwe mu bakurikiranye ibazwa ry’uyu Dusabe, bavuga ko hari ibyo Minani Lambert yapfaga na Dusabe Albert byatumye amugerekaho iki cyaha.Tuzakomeza dukurikurane iburanisha ry’uru rubanza mu mizi kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bantu bari muri dosiye y’urupfu rwa Muhirwe.

Advertising

Previous Story

“Nta kintu kiba cyiza nko kwiba umugabo wabandi nawe bakamukwiba” Nkechi Blessing

Next Story

Moses yatakambiye Perezida wa Repubulika nyuma yo gusabwa gusiba ikirago by’abatinganyi biri kunzu akoreramo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop