Ubushakashatsi ! Impamvu bamwe mu bagabo bakunda abagore bafite amabuno manini

25/09/2023 08:57

Ibyamamare kazi byinshi hano ku isi , bahisemo kwihinduza umubiri bakora ikizwi nka ‘Plastic Surgery’ kuko babonaga aribyo bibafasha gukomeza gukurura igitsina gabo cyane.

Kuri bamwe baziko kugira ikibuno kinini ariwo muco abagabo bakunda ndetse yewe hari nabo uzasanga badatinya kugura ibibuno mu isoko kugira ngo bakunde bagwishe abagabo.

Nk’uko twabigarutseho benshi biyongeza amabuno n’ibindi bice by’imibiri yabo kugira ngo bakomeze gusa neza cyane ndetse ngo binatume bigirira icyizere imbere y’abagabo batandukanye.

Bivugwa ko abagabo bakunda amabuno cyane , Ese nibyo ?

IMYUMVIRE IBIVUGAHO IKI ? : Bivugwa ko umugore uteye neza afite amabuno manini bimufasha mu gihe atwite ngo akaba ariyo mpamvu nanone bamwe mu bagore bahitamo kwihinduza bakiyongeresha amataye.

Ikindi kandi benshi mu bagore hanze aha bizera cyane ko 99% by’abagabo bose bakunda amabuno n’amataye manini , butyo bagahitamo kuyiteraho kugira ngo bayagire.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Texas muri Austin , bwakorewe kubagabo bagera ku 100 bari hagati y’imyaka 17 na 34 , hagamijwe kureba niba koko ibivugwa bihuye nukuri.

Aba bagabo bashyizwe imbere amataye atandukanye babazwa niba ariyo bakunda bagaragaza ko buri mugore akundwa bitewe numureba yaba afite inyuma hanini cyangwa hato. Aba bagabo bagaragaje ko byibura, abagabo bakunda abagore nanone badafute amataye ari munsi ya degree 45 (angle).

Ubundi bushakashatsi bwakorewe kubagabo bagera kuri 200 bwagaragaje ko bo bakunda abagore bateye neza ariko bushimangira ko batajya bita kuko bateye inyuma cyangwa kumataye.

Kubijyanye no guhitamo burya buri wese agira amahitamo ye kandi ntabwo abagore bose cyangwa abakobwa bose baremwe kimwe.Iteka buri wese ntabwo umukobwa asabwa kuba afite amataye meza kugira ngo abone umugabo , ahubwo asabwa kuba ateye uko Imana ibishaka , uko yamuremye kugira ngo imwubakire , imuhuje n’undi bahuje.

Advertising

Previous Story

Hatangajwe aho umutingo wumvikanye mu Rwanda waturutse

Next Story

Umuhanzi Kenny Sol yavuze ko azakora ibitaramo bizenguruka igihugu mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 urangira

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop